Abarimu bo muri Uganda birukanwe ku butaka bw’ u Rwanda

Abarimu bo muri Uganda birukanwe ku butaka bw’ u Rwanda
Abarimu bane bakomoka muri uganda bari basanzwe bigisha mu Rwanda birukanwe ku butaka bw’icyo gihugu bivugwa bari bamaze amezi abiri bafunzwe.

Aba Bagejejwe ku Mupaka wa Katuna ku ruhande rwa Uganda kuwa 8 Kamena 2021, mu ijoro. Barimo: Alex Balikitenda, w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Kaliro, Abdul Ssenono w’imyaka 31 ukomoka Wakiso, Jethro Naturinda w’imyaka 41 ukomoka i Kabale na Samuel Nalumenya w’imyaka 45 ukomoka Wakiso.

Aba nk’uko Chimpreports ibitangaza, bafashwe hagati ya Werurwe na Mata 2021 bashaka gusohoka mu Rwanda banyuze iz’ubusamo (panya).

Umwe muri bo avuga icyabateye gushaka gusohoka mu Rwanda muri ubu buryo, ati " Kubera umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi, twahisemo kuva mu Rwanda. Twaragenzurwaga igihe kirekire, duhitamo kuva muri kiriya gihugu."

Bavuga ko bari bafungiwe muri Rwezamenyo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kandi ngo bahaswe ibibazo n’abashinzwe umutekano.

Umwe wigishije mu Rwanda imyaka 10 ati " Wabonaga hari ibyo badukeka n’ubwo twari abarimu. Ntabwo badukoreye iyicarubozo gusa twarafunzwe. Nta bundi buryo twari kugera muri Uganda kuko tutari kubasha kwishyura itike y’indege."

Aba ngo babanje kwamburwa ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’ u Rwanda ubundi babwirwa ko " Batemerewe kuba ku butaka bw’igihugu cy’ u Rwanda."

Inzego z’abinjira n’abasohoka z’ u Rwanda ntacyo ziratangaza kuri aya makuru ngo zivuge icyaziteye gufata uyu mwanzuro.

Aba sibo Bagande ba mbere birukanwe ku butaka bw’ u Rwanda nk’uko na Uganda isanzwe yirukana Abanyarwanda akenshi bakorewe iyicarubozo.

Ibi biramenyerewe ku mpande z’ibihugu byombi nyuma y’aho bitangiye kurebana nabi hafi imyaka itatu ishize.

like
2
dislike
0
love
1
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0