Abasekirite ba High Sec barataka inzara amezi atatu arihiritse bakora badahembwa

Abasekirite ba High Sec barataka inzara amezi atatu arihiritse bakora badahembwa

Bamwe mu bakozi bakora akazi k'uburinzi bazwi nk'Abasekirite ba kampani ya High Sec co. Ltd barimo kuvuga ko bashonje bitewe nuko amezi atatu ashize bakora batabona umushahara.

Abaganiriye na HANGA dukesha iyi nkuru batifuje ko dushyira amazina yabo ahagaragara ku mpamvu z'umutekano wabo ,bavuze ko bari kwicwa n'inzara kandi bakora buri minsi.

Umwe yagize ati:''Natangiye akazi mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ,ariko nta mushahara ndabona naje kujya ku biro byacu mbabwira ko meze nabi bampemba igice cy'ukwezi kuko bampaye ibihumbi 17 Rwf gusa, inzara iranyishe kandi nkora buri munsi''.

Undi wo mu gace ka Nyamirambo yavuze ko nawe kimwe n'abagenzi be bagiye kureka akazi kubera ko bashonje bakora nta mushahara bahabwa, ati:''Turambiwe gukora tudahembwa ,none ko tubayeho mu nzu dukodesha tukaba turimo kuzikurwamo kubera ko twabuze ubwishyu ba nyiri nzu baratwishyuza tukababwira ko tutarahembwa ntibemere kuko buri munsi babona tujya mu kazi, ubu amezi atatu arashize amaso aheze mu kirere dutegereje umushahara twarahebye ,mudukorere ubuvugizi baduhembe amafaranga yacu twarayakoreye''.