Karongi : Umugore akurikiranyweho kwica akoresheje icyuma umugabo bakundanaga ndetse bakaryamana

Karongi : Umugore akurikiranyweho kwica akoresheje icyuma umugabo bakundanaga ndetse bakaryamana

Mu Murenge wa Ryaruhanga mu Karere ka Karongi, umugore akurikiranyweho kwica umugabo wari inshuti ye ndetse ngo bararyamanaga, akaba akekwaho kumwica ubwo yajyaga kumureba akumusangana n’undi mugore.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021 bwaregeye urukiko mu mizi uyu mugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.

Kiriya cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Ryaruhanga, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga ikirego cyabwo, bwavuze ko tariki ya 24 Kamena 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro (20:00), uriya mugore yagiye yagiye mu rugo rwa nyakwigendera wahoze ari inshuti ye baryamanaga amusangana n’undi mugore atazi barimo baganira hamwe n’undi mushyitsi wari wabasuye.

Uregwa ngo yashatse kwinjira mu nzu ya nyakwigendera akoresheje imbaraga ngo ashaka amazi yo kunywa ariko nyakwigendera arakinga amubuza kwinjira.

Nyuma ngo nibwo uregwa yabwiye nyakwigendera “ko atari inzu akinga ko ahubwo ari imva ari gukinga” ndetse abwira n’uwo mugore bari kumwe ko uwo mugabo ntacyo azamumarira.

Ngo bakomeje guterana amagambo, nyuma baza gufatana bararwana ariko abaturanyi barabakiza, nibwo uregwa yaje gufata icyuma agihisha mu ipantaro agiye kugitera nyakwigendera abaturanyi barakimwaka barabakiza.

Nyuma uregwa yaje kwinjira mu nzu ye afata icyuma cyari mu nzu abonye nyakwigendera ageze ku muryango we amukubita icyuma mu gatuza yitura hasi ahita apfa. Uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi.