Lil G yibukije Bruce Melodie ko yakoropaga aho The Ben na meddy babaga bataramiye

Lil G yibukije Bruce Melodie ko yakoropaga aho The Ben na meddy babaga bataramiye

Haciye iminsi hagiye hanze amajwi ya Bruce Melodie avuga ko The Ben na Meddy ari abanebwe ko nta n’ukwiye kumugereranya na bo, magingo aya ku mbuga nkoranyambaga umuriro uraka bitewe n’ayo magambo yatangajwe na Munyakazi, mu bagize icyo batangaza harimo Lil G.

Benshi mu bahanzi, abakunzi n’abakora mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda bavuga ko Bruce Melodie yarengereye, abandi nabo bamushimye bavuga ko yakubise inshuro Meddy na The Ben yise abanebwe.

Mu batanze ibitekerezo binenga Bruce Melodie, Umuraperi wigeze kukanyuzaho mu minsi itambutse Lil G na we yagize icyo abivugaho, yibutsa Melodie akashize amubwira uburyo yakoropaga icyumba (Salle) bakoreragamo ibitaramo, ko ataragera ku rwego rwo kwisumbukuruza kuri Meddy na The Ben.

Ku rukuta rwe rwa Intsagram Lil G umaze iminsi uvugwa kubera insokozo aharaye, yashyizeho ‘Affiche’ y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitwa ‘Nimba Umugabo’ aho yari yafatanyije n’abahanzi benshi barimo na Bruce Melodie.

Ku ifoto Lil G yatangaje ko yafashe umuhanzi Bruce Melodie amushyira mu kaziga arangije ayiherekesha amagambo arimo kwishongora no kunnyega yerekana Melodie wari ukishakisha muri ibyo bihe byamusabaga imbaraga nyinshi kugira ngo ajye ku rubyiniro.

Lil G ati “Uriya mugabo mureba hepfo aho witwa Bruce Melodie ugira ikibazo cyo kuvuga cyane muzamumbarize mumwereke iyo ‘affiche’ muti ‘Uribuka witwa Mr Who ukoropa unarapa muri Competition twateguraga nyuma ukaza kubona byanze ‘ugaprofita’ (ukagira amahirwe) ubwo wazaga nkaguha izindi connection (undi muyoboro) muri Show zo mu ntara bakakubona? ibindi wenda ni birebire,.. “

Lil G yakomeje ashotora Bruce Melodie amujomba amagambo asa nk’umwereka ko adakunzwe ko, iyo aza mu bihe bya Salax Awards byari kugaragara ko yahabwa ibihembo.

Salax Awards na yo yanenzwe kubamo ikimenyane.

Lil G yakomeje agira ati “Basi Salax iyo uza itarasoza tukareba abafana bahisemo kera uko bari kugufata wenda na launch z’izo ndirimbo nyinshi aho zamurikiwe. Man uretse nawe.”

Usibye Lil G hari n’abandi bahanzi barimo Tom Close, Sparx wahoze muri Family Squad n’abandi bagiye bagaruka kuri Bruce Melodie bavuga ko bitari ngombwa ko asuzugura bagenzi be.

Kugeza ubu yaba Bruce Melodie cyangwa Meddy na The Ben baruciye bararumira nta n’umwe uragira icyo atangaza nyuma y’ayo majwi.