Ndi muzima kurushaho-Israel Mbonyi asubiza abamubitse

Ndi muzima kurushaho-Israel Mbonyi asubiza abamubitse

Kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube hari hatangiye gukwirakwira ibihuha by’uko uyu musore ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yapfuye.

Ni inkuru yabaye nk’ica igikuba, gusa nyuma biza kumenyekana ko itari ukuri.

Israel Mbonyi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yamaganye abamubitse, ashimangira ko akiri muzima.

Yifashishije screenshot y’inkuru ya YouTube imubika yagize ati: "Ese ibi byari ngombwa? Business y’ama Views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye “NDI MUZIMA kurushaho.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0