Nyabihu:Abanyeshuri bo muri G.S REGA Catholique bateye ibuye Umwalimu mu mutwe

Nyabihu:Abanyeshuri bo muri G.S REGA Catholique bateye ibuye Umwalimu mu mutwe

Mu karere ka Nyabihu ,mu ntara y’iburengerazuba ,mu kigo cy’amashuri cya GS REGA CATHOLIQUE NYABIHU-BIGOGWE ,abanyeshuri bari bivuganye umwalimu we, Imana ikinga akaboko.

Iki gikorwa cyo gutera ibuye umwalimu we cyabaye taliki 4 /06/2021, mu masaha ya mu gitondo.

Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri cya GS REGA  bwana Uwimana Jean Marie Vianne yahaye itangazamakuru,   ku murongo wa telefone yagize ati: Icyo kibazo cyarabaye ,byabaye nagiye mu nama ariko ndimo kugikurikirana kugirango menye neza icyabiteye, kugirango abanyeshuri batinyuke mwalimu wabo''.

Yakomeje avuga ko ari igikorwa cyakozwe n’abanyeshuri batatu , bateye amabuye mu ishuri , rimwe rifata umwalimu wabo .

Mu gihe yarabajijwe igihano cyahabwa abanyeshuri mu gihe icyaha cyabahama ,yavuze ko  bagomba kubigeza mu rwego rubishinzwe , kuwariwe wese waba yaragize uruhare mu gukomeretse uyu mwalimu.

Yongeraho ko imyitwarire yabo banyeshuri isanzwe itari myiza , dore ko bari barananiranye mu kigo .

Ubusanzwe ibigo byabihaye Imana ntibakunda kwemera ko umunyeshuri ukoze amakosa aguma mu kigo , arirukanwa , bishobora ko aba bakoze ibi bashobora guhabwa ibihano bikaze birimo no kwirukanwa burundu.