Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi 2 aziritse amaboko kugeza abyimbye, ahondagurwa n’ababyeyi

Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi 2 aziritse amaboko kugeza abyimbye, ahondagurwa n’ababyeyi
Umugabo witwa Hakizimana Célestin na Mukarukundo Marie Rose batuye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bamaze iminsi ibiri baziritse amaboko umwana wabo w’imyaka 11 y’amavuko, bamuhondagura.

Amakuru yageze kuri Bwiza dukesha iyi nkuru avuga ko Hakizimana yafashe uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, amuzirikira amaboko inyuma ku nkingi iri mu nzu akoresheje umugozi w’inzitiramubu, umwana aba ku ngoyi kuva ku wa Mbere tariki ya 7 kugeza kuri uyu wa 8 Kamena 2021.

Umuyobozi w’uyu Mudugudu, Bazambanza Modeste yabwiye iki gitangazamakuru ko uyu mwana ababyeyi be bamuziritse bamushinja kwiba inkoko, icyaha we yahakanye. Ati: “Amakuru twamenye mu gitondo ngo ni uko umugore n’umugabo bafashe umwana baramuzirika, ngo bitewe n’uko yibye inkoko, bakavuga ko ari we wari wayifashe akayigurisha.”

Nyuma y’aho ngo “bafata umwana, bamuzirika mu nzu, bakajya bamukubitira ku giti bamuziritseho.Mutwarasibo niwe wahamukuye,bamuzituye umwana arara mu nzu, mu gitondo kare kare bashaka kongera kumukubita, ngo umwana araguruka, arirukanka.”

Bazambanza avuga ko Hakizimana yaje kumumenyesha ko uyu mwana yavuye mu ishuri, amubaza aho umwana aherereye, amubwira ko atazi aho yagiye. Akomeza ati: “Turebye mu kabande munsi y’iwanjye, tubona umwana yicaye mu kabande mu ishyamba, ndagenda ndamubwira nti ‘ngwino hano’, aje nsanga yarangiritse burundu.”

Nk’uko Mudugudu Bazambanza abivuga, amafoto agaragaza ko koko uyu mwana yakomerekejwe ku maboko hose no ku ntoki.

Ni uko Hakizimana yakomerekeje intoki z’uyu mwana
Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse amabobo, anakubitwa

Uyu muyobozi akimara kubona uko ababyeyi bahohoteye umwana, ngo yahise ahamagara abamukuriye, na bo bitabaza abashinzwe umutekano bazwi nka DASSO baturutse ku Murenge, bahageze basanga Hakizimana yatorotse.

Nyina w’uyu mwana, Mukarukundo bivugwa ko ari we watawe muri yombi nk’uwahishiriye icyaha, ariko nyuma ararekurwa , ategekwa kujyana uyu mwana ku kigo nderabuzima cya Kitabi, amukomezanya mu bitaro bya Kigeme kugira ngo yitabweho n’abaganga mu buryo bukwiye.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0