Nyuma y'umwaka ikiganiro cy'imikino urukiko cya Radio 10 cyari gikunzwe na benshi kigeze ku iherezo

Nyuma y'umwaka ikiganiro cy'imikino urukiko cya Radio 10 cyari gikunzwe na benshi kigeze ku iherezo

Abanyamakuru b’ibikiganiro cy’imikino kuri Radio 10 kizwi nk’urukiko rw’imikino basabye ababakurikira kwakira impinduka zigiye kukibamo zishobora gutuma abagikora bahinduka ndetse mu bigaragara kikaba kigiye kuvaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo hatangiye gucicikana ubutumwa ku mbugankoranyambaga buvuga ko abanyamakuru, Sam Karenzi, Kalisa Bruno uzwi nka Taifa na Kazungu Claver bakuwe muri iki kiganiro bahabwa izindi nshingano.

Amakuru yemejwe ko Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio 10, akaba atazongera kugaragara muri iki kiganiro, Taifa nawe agirwa umunyamakuru mu kiganiro ten zone kiba kuri iyi radio kuva saa kumi n’byiri za nimugoroba na Kazungu Claver ahabwa ikiganiro kuri TV10 gusa yakanye ko atazigikora kuko atabishobora ari babiri gusa.

Sam Karenzi yemeye ko izi mpinduka zakozwe asaba abantu kuzakira kuko kuva tariki a 01/07/2021 batazongera kumvikana kuri radio nkuko byari bisanzwe.

“Impinduka zishobora kuzabaho nkuko mwabyumise guhera taliki ya mbere Nyakanga, hari abashobora guhindurirwa imirimo ariko ni ukwakira impinduka ni cyo cy’ingenzi, kuko izi mpinduka hari icyo wenda zizafasha ku iterambere ry’ikigo. Karenzi yongeyeho ko.

“Ni ubuyobozi bwacu bwakoze impinduka.”

Ikiganiro urukiko kimaze umwaka gikorwa n’abanyamakuru Karenzi, Taifa na Kazungu kimaze umwaka kuri Radio10, bagitangiye basimbuye abandi bari bahavuye bashinze radio yabo.

Iki kiganiro nicyo cyambere cy’imikino gikunzwe mu Rwanda nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Igihe mu minsi ishize.

Kugeza ubu iki kiganiro gishobora kuba kiri mu marembera kuko abagikoraga bose bagiye gutandukana ndetse naho bagiye bamwe ntibahishimiye kuko bishoboka ko bashobora no gusezera.