Peace Cup: Rayon Sports yisanze hamwe na AS Kigali, Marines FC itombora Etincelles

Tombora y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, yasize ikipe ya Rayon Sports yisanze hamwe na AS Kigali, mu gihe APR FC yatomboye Rwamagana City yo mu kiciro ya kabiri.

Ni tombora yabereye ku kicaro cya FERWAFA mu kanya kashize.

Iyi tombora yasize amwe mu makipe yo mu kiciro cya mbere yisanze hamwe. Urugero nk’ikipe ya Police FC yatomboye Gicumbi, Rayon Sports itombora AS Kigali, mu gihe Espoir yatomboye Sunrise FC.

Amakipe ya Marines FC na Etincelles y’irubavu na yo yisanze hamwe rugikubita.

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS ifite igikombe cy’umwaka ushize yatomboye ikipe ya Unity FC, Kiyovu Sports yisanga hamwe n’ikipe ya Etoile de l’Est.

Imikino ibanza ya 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro izaba hagati y’irariki ya kane n’iya gatanu Kamena, iyo kwishyura ikinwe hagati y’itariki ya karindwi n’iya munani.

Uko Tombora yose yagenze muri rusange.