Sadate yatakambiye Imana ngo ikure Kwizera Olivier mu gihome

Sadate yatakambiye Imana ngo ikure Kwizera Olivier mu gihome

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasengeye umunyezamu w’iyi kipe Kwizera Olivier ufunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge aho yasabye Imana gukura uyu mukinnyi ahakomeye.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko uyu munyezamu yafashwe afunzwe aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru avuga ko yafatanywe n’inshuti ze barimo banywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Munyakazi Sadate ari na we waguze uyu mukinnyi mu ntangiriro za Nyakanga 2020 amutwara muri Rayon Sports aho yayisinyiye umwaka umwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabiye uyu mukinnyi ku Mana.

Yasabye Imana kumva Kwizera Olivier kandi ikamubera umuyobozi mu nzira zose ikaba yamukura aho ari.

Ati"Nyagasani ni wowe Nyirimpuhwe, Nyagasani ni wowe Nyiribisingizo,
Nyagasani ni wowe Nyirimbabazi zihebuje, Nyagasani worohereze uyu muvandimwe Umugirire ubuntu n’imbabazi zawe maze umukure ahakomeye kandi umubere Umuyobozi mu nzira ze zose."

Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari kumwe n’ikipe ye, nyuma y’umukino usoza itsinda B rya shampiyona banganyijemo na Gasogi Unite 1-1 tariki ya 17 Gicurasi, yajyanye n’abandi mu mwiherero ararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe.

Kwizera Olivier yaje kugaruka bamwangira kwinjira mu Nzove mu mwiherero bamusaba kubanza kujya kwipimisha icyorezo cya Coronavirus.

Kuva icyo giheyaragiye ariko ntiyagaruka kugeza ku munsi yafatwaga na RIB ikamufunga kubera kunywa ibiyobyabwenge.