TMC yiyemeje gushyira hanze ubuzima bw’ibyaha yabayemo

TMC yiyemeje gushyira hanze ubuzima bw’ibyaha yabayemo

Umuhanzi nyarwanda Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri Dream Boys aho ubu asigaye abarizwa muri Amerika aho yagiye gukomeza amashuri, avuga ko agiye gushyira hanze uruhererekane rw’ibiganiro bikuyemo ubuzima bwe bwose cyane cyane ibyaha yagiye akora abikoreshejwe n’ubusore cyangwa ubusitari(star).

Umwaka ushize wa 2020 ni bwo TMC yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika kwiga ‘Data Sciences’ muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania. akaba yaravuye mu Rwanda asoje amashuri icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamutungo.

Abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bufite iminota 5 n’amasegonda 51, TMC yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe.

Avuga ko ubundi adakunze gukora ibiganiro nk’ibyo agiye kujya atambutsa ariko hari impamvu yabikoze ndetse azakomeza kugeza ibyo yumva agomba kuganiriza abantu birangiye cyangwa bigeze aho yifuza.

Avuga ko Imana yamukoreye ibikomeye, yamugiriye ubuntu ari nayo mpamvu yifuza gusangiza abandi inkuru y’ubuzima bwe.

Ati"Nahuye n’ineza y’Imana, nagiye mpura n’ubuntu bw’Imana, nk’uko bakunze kuvuga ko ineza y’Imana inyagira abeza na babi nanjye yangezeho."

Avuga ko mu busore bwe yagiye akora ibyaha byinshi ariko we akumva ari umunyenga.

Ati“Ubuzima bw’ubusore ni ubuzima buba butoroshye, rimwe na rimwe bw’ubusitari, ariko muri byose Imana yagiye ingirira ubuntu, hari aho umuntu agera akaba imbata y’icyaha, akumva afite umudendezo kuba mu cyaha ariko nshima Imana ko nagiriwe ubuntu, numvise ijwi ryayo."

Avuga ko ubuzima bwe bwose, ibyo yabayemo ibyaha yagiye akora yumva ko ari wo munezera ari byo azagenda aganiriza abamukurikira ababwira uburyo Imana yamugiriye ubuntu.