Aaron atangiye kwicuza kuko yakundanye na Jose amubwira ko afite imyaka 35 ariko nyuma yo kubana asanga afite 52- ubuhamya

Aaron atangiye kwicuza kuko yakundanye na Jose amubwira ko afite imyaka 35 ariko nyuma yo kubana asanga afite 52- ubuhamya

Niyitunga Aaroni ni umugabo utuye mu karere ka Huye Intara y’Amajyepfo, yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuberako yashakanye na Mukeshimana Jose ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Uyu musore wakoraga akazi k’ubunyonzi i Huye, abenshi ntibiyumvishaga ibyo yaragiye gukora byo gushakana na Jose we wakoraga kandi ugikora mu nzu ndangamurage y’u Rwanda. Abenshi bahamyaga ko akurikiye amafaranga cyangwa indi mitungo yuyu mukobwa.

Nyuma yamezi macye babanye, hadutse ibihuha byavugaga ko Aba bombi baba baramaze gutandukana ndetse ko kubera ko uyu mugabo yari yarabyaye umwana kuruhande, ngo byaba ariyo ntandaro yuku gutandukana.

Aya makuru Aaron yaje kuyanyomoza mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA aho yavuye imuzi n’imuzingo ubuhamya bwinzira ikomeye yaciyemo na nubu agicamo agakomeza kwihangana, ariko ngo uko bigenda bibyara byinshi bikomeza kumuca intege cyane!

Muri ubu buhamya haraho avuga ko yakundanye na Josee amubwira ko afite imyaka 32 nyamara aza kubona ibyangombwa bye agasanga afite imyaka 52 yamavuko.

Ati" Nyuma hari icyo nabonye numva nanjye ngize ikibazo, murabizi ko turi mu ivugabutumwa,Jose yambwiye ko afite imyaka 35,mbere yuko dushakana, ku irangamuntu ye hariho imyaka 52 bakamubaza ngo imyaka irengaho yavuye he agasubiza ko ngo ariyo nyirakuru yamwongereyeho kera!"

Yongeyeho ati" Ariko nyuma turi kugenda tubwiriza muri ADEPR twaje kujya kubwiriza mu gice kiwabo,ngiye kumva numva umuntu w’umusaza ati uranyibuka? undi ati Hoya,umusaza ati ntabwo unyibuka igihe mu 1980 igihe wajyaga uza hano? undi ati ndakwibutse. ati ese ni mwebwe? ati nitwe. mpita numva ngize ikibazo."

Aaron afite imyaka 27 y'amavuko mu gihe Jose imyaka ye iri ku byangombwa ari 52 y’amavuko nkuko uyu Aaron yabitangaje.Ibi bikagenda birushaho gutuma acika intege yo gukomeza kubana n'uuntu wamubeshye.