Abadepite basabye leta guhagurukira abatanga serivisi za Irembo bambura abaturage

Abadepite basabye leta guhagurukira abatanga serivisi za Irembo bambura abaturage

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, bavuze ko ibibazo bikigaragara mu bakozi batanga serivisi za Irembo mu duce dutandukanye, bikwiye guhagurukirwa kuko bibangamiye abaturage.

Ibi bibazo birimo kuba abakozi bafasha umuturage kubona serivisi za Irembo bazwi nk’aba ‘agents’, bamuca amafaranga y’umurengera, abandi bagatorokana amafaranga y’abaturage.

Ibi abadepite babigarutseho ubwo iyi Komisiyo yakiraga ubuyobozi bwa Irembo ngo busobanure ibibazo byagaragaye mu isesengura yakoze kuri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’iy’Urwego rw’Umuvunyi z’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018.

Depite Mbakeshimana Chantal yagize ati “Hari ikibazo aho usanga umukozi wa Irembo akusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza akigendera, uretse ko inzego z’ibanze zibikurikirana ariko ababyumvise akenshi bumva ko ari serivisi z’Irembo zitagenze neza.”

Depite Nyirabega Euthalie we yabwiye abayobozi b’ikigo Rwanda Online gifite urubuga Irembo ko uretse ibibazo birimo kuba abatanga izi serivisi baca abaturage amafaranga menshi, hari n’ahantu hatari amashanyarazi na internet, bigatuma abaturage bakoresha amafaranga menshi ngo bagere aho bashobora gusanga umukozi wa Irembo.

Yagize ati “Nko muri Gakenke kubera ko hatari amashyanyarazi, aba bakozi barigendera bakajya aho amashanyarazi ari, ugasanga umuturage akoresheje amafaranga menshi ajya ku Murenge ufite amashanyarazi, mbese usanga aho umuturage yagakoresheje 500Frw atanze 1500Frw.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Online, Kayitana Pierre, yabwiye abadepite ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bushyirwaho na leta, bwari bugamije gufasha umuturage kubona serivisi mu buryo bworoshye, ariko ko hari bamwe bagiye bavangira iyi gahunda.

Kayitana yagize ati “Hari abafite umuco mubi wo kudafasha abaturage ahubwo bakabarya, uyu mukozi iyo nk’urugero agiye kugukorera serivisi y’icyangombwa cyo gushyingirwa, usanga akwatse 200Frw, Irembo natwe tukamuha 200Frw.”

“Twasanze n’iyo wamuha 1000Frw ntiyanyurwa, keretse igihe umuturage azaba abasha kwishakira serivisi atagiye ku mukozi ubifashamo.”

Kayitana avuga ko hakiri ikibazo aho usanga n’umuturage ujijushe ndetse ufite na internet, yumva ko umukozi utanga serivisi za Irembo ariwe ugomba kubimukorera.

Gusa bisa nk’ibitanyuze Perezida w’iyi Komisiyo Amb.Kanyamashuli Kabeya Janvier, wavuze ko abaturage benshi bakeneye iyi serivisi badashoboye kubyikorera, ahubwo ko leta ikwiye kwiga uko iki kibazo cyakemuka.

Rwanda Online ivuga ko mu mwaka wa 2019, Irembo izashyiraho ibirango ku mukozi uyihagariye, cyane ko ngo hari bamwe babyiyitirira bashaka kurya amafaranga y’abaturage.

Imibare igaragaza ko abakozi 11 mu gihugu aribo bakurikiranweho kwiba amafaranga y’abaturage agera kuri miliyoni 16Frw, miliyoni 14Frw zikaba zimaze kugaruzwa.