Abaduteraga imijugujugu ubu bafite ibibazo – Perezida Kagame

Abaduteraga imijugujugu ubu bafite ibibazo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abifuza guhungabanya u Rwanda bibwira ko bari gukora nk’uko RPA yabigenje mu 1990 bibeshya.

Ibi yabivuze mu ijambo yagezaga yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, muri Kigali Convention Centre. Ni ihuriro ryahawe insanganyamatrsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo - ngenga cy‘ukubaho kwacu.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe abashaka guhungabanya u Rwanda baba bumva ko ari uko byagenze kugira ngo Ingabo za Rwanda Patriotic Army (RPA) zafashe intwaro zigatangiza urugamba rwo kubohoza igihugu.
Kagame yavuze iyi myumvire kwaba ari ukwibeshya kandi ko bitoroshye na gato.

Ati “ Iyo urebye abantu bashaka guhungabanya igihugu cyacu, rimwe na rimwe bibwira ko ari uko RPA yabigenje mu 1990. Ibyo si byo. Ntibyoroshye nka rimwe guteranyaho rimwe bihwanye na kabiri, si uko bimeze.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko bigaragara ko nta mahitamo u Rwanda rwakoze mu myaka 25 rwicuza gusa avuga ko atari igihe cyo kwirara, hari byinshi bigikenewe gukorwa.

“ Ni ayahe amahitamo twakoze mu myaka 25 twakwicuza ubu? Ibi ntibivuze ko twageze aho dushaka kugeraa. Dufite byinshi tugomba gukora. Dutera intambwe tujya imbere tuzi neza ko imbere hameze neza kandi hatekanye.”

Agaruka kuri Ndi Umunyarwanda, Kagame yavuze ko iyi gahunda ari ikintu cya ngombwa umuntu akwiye kuyibonamo, ari uko itanga umwanya wo kuganira ku buzima Abanyarwanda banyuzemo mu myaka ishize, bwari bukomeye ariko bwigisha.

Ati “Ndi umunyarwana icyo tuyumvamo cyangwa icyo Unity Club ikidufasha kugeraho, ni ugutekereza uburyo umuntu, abantu biyubaka cyangwa se igihugu cyiyubaka.”

Kagame yashimangiye ko abaturage b’igihugu bagomba kwigenera uko bagomba kubaho, kuko iyo hagize ushaka kubibagenera, batabigizemo uruhare, ari bwo havuka ibibazo.