Abafana ba Rayon Sports ntibavuga rumwe ku cyemezo cyo gutumiza Komite Nyobozi yayo

Abafana ba Rayon Sports ntibavuga rumwe ku cyemezo cyo gutumiza Komite Nyobozi yayo

Icyemezo cy’ihuriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan Base” cyo gutumiza Komite Nyobozi y’ikipe mu nama, cyamaganiwe kure na rimwe muri ayo matsinda, Gikundiro Forever.

Ku wa Kabiri nibwo Ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwanditse ibaruwa itumiza Komite Nyobozi y’ikipe mu nama yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2020 guhera saa kumi (16h00’) kuri Mattina Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Fan Base yavuze ko muri iyi nama yanatumiwemo abayobozi b’icyubahiro ba Rayon Sports, Komite iyobowe na Munyakazi Sadate yatumijwe kugira ngo itange ibisobanuro ku buzima bw’ikipe, imikoranire hagati ya komite n’izindi nzego ndetse n’imikoranire hagati ya Rayon Sports n’abaterankunga barimo SKOL Brewery Ltd, Airtel, Radiant n’abandi.

Itsinda ry’abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever, ryahise ryandika ibaruwa yaryo, rimenyesha Fan Base ko ryitandukanyije n’icyo cyemezo.

Yagize iti “Dushingiye ku makuru dukesha umuyobozi uhagarariye inyungu zacu nka Gikundiro Forever Group muri Fan Base yaduhaye, aho atugaragariza ko atazi n’aho ibyifuzo ubuyobozi bwa Fan Base bwashyize ku murongo w’ibyigwa byatangiwe. Dushingiye kandi ku kuba hatumijwe inama bamwe mu bagize Fan Base tutabizi, ngo dutange ibitekerezo duhawe kandi hashingiwe ku gushaka kw’abanyamuryango bacu, turabamenyesha ko iyi nama tutazi uko yateguwe ndetse tutayishyigikiye nka Gikundiro Forever Group.”

Gikundiro Forever yatangaje ko kandi umuyobozi wari uyihagarariye muri Fan Base ndetse wari na visi perezida wa Fan base, Mushimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic, yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibisabwe na komisiyo ishinzwe imyitwarire muri Gikundiro Forever kuko hari iperereza ririmo kumukorwaho.

Bivugwa ko iyi nama yari yatumijwe na Fan Base itari bube nyuma y’uko ubuyobozi bwayo bubwiwe ko nta bubasha bufite bwo gutumiza Komite Nyobozi y’ikipe.

Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo kudahuza kw’impande zitandukanye haba mu bakinnyi, ubuyobozi na bamwe mu bafana.

Hari ubutumwa buherutse kujya ahagaragara bugaragaza ko icyemezo cy’abafana cyo kwamagana inkunga yatanzwe na Skol cyari yasabwe na Perezida w’ikipe ndetse uwashyize hanze ubwo butumwa, yahise yirukanwa muri Fan Base ya Rayon Sports.

Ibi birasanga kandi ubwumvikane buke bwabaye hagati y’ubuyobozi n’abakinnyi mu minsi yashize ku bijyanye n’imishahara. Abakinnyi baheruka guhembwa muri Mutarama 2020, bahagarikiwe imishahara uhereye muri Mata uyu mwaka kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Image may contain: text