Abagore b'abafaransa bubatse urukuta ruriho amazina ya bagenzi babo bishwe n’abagabo babo

Abagore b'abafaransa bubatse urukuta ruriho amazina ya bagenzi babo bishwe n’abagabo babo

Mu masaha yo  mu ijoro ryakeye, Abafaransa kazi benshi bahuriye ku rukuta baherutse kumekaho amazina ya bagenzi babo bishwe n’abo bashakanye cyangwa abandi bagabo maze barabibuka. Bavugaga n’ijwi rirenga bati: “ Bagore bo ku isi hose muhagurukire kwamagana abagabo b’abagome”

Aba bagore mu murwa mukuru, Paris, bari bamaze umwaka batangije ihuriro bise les Féminicides ( mu Kinyarwanda bivuze ‘kwicwa n’uwo mukundana cyangwa uwo mwakundanye) kuri iki cyumweru bakaba basohoje inzozi zabo zo kumeka ariya mazina ya bagenzi babo ku rukuta maze bakabibuka.

Polisi yari ihari icunga ko bose bambaye udupfukamunwa nk’uko biherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’intebe mushya,  Bwana Jean Castex.

Aba bagore ntibatiye imvura yagwaga mu muhanda wa Bouvier , ahubwo bahagaze bemye bamagana abagabo bica abagore bashakanye ndetse n’abandi bagabo bica abagore babigambiriye, nta kindi babikoreye uretse kubazira.

Urukuta bubatse barwometseho amazina y’abagore benshi, ayo mazina akaba yandikishije inyuguti nkuru mu ibara ry’umukara.

Umwe muri bo witwa Sarah Mésure w’imyaka 21 yagize ati: “  Nahageze nshesha urumeza mbonye bagenzi banjye baje kwibuka abandi bagore  bishwe n’abo bitaga inshuti magara.  Kuba hari abagabo bica abagore Leta ntigire icyo ikora birababaje.”

Undi witwa Alix w’imyaka 20 avuga ko bidasanzwe mu Bufaransa kubona abagore bangana kuriya bahurira ahantu hamwe bahuje umugambi bagakora ikintu nka kiriya.

Ati: “ Ubu turumva tuguwe neza kuko byibura tubwiye Leta ko hari abagabo baduhemukira kandi twarambikanye impeta, tukabyarana. Ubu turumva tuguwe neza.”

Mu mazina 122 y’abagore bishwe n’abagabo, muri 111 bishwe n’abo bashakanye, abakobwa bishwe bakora uburaya n’umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 15 wishwe n’umugabo amaze kumwangiza imyanya y’ibanga.

Mbere yo gutangira kwamagana abakora buriya bugome, abagore n’abakobwa bari baje muri kiriya gikorwa babanje gushyira indabo ku mazina ya ba nyakwigendera. Nyuma bafata umunota wo kubibuka.’

Kugeza ubu umuryango wabo ugizwe n’abagore n’abakobwa bamagana urugomo n’ubwicanyi bikorerwa bagenzi babo, waretse imbibi z’u Bufaransa ugera mu bihugu 10 birimo Israël na Mexique.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa ivuga ko muri 2019 abagore 146 bishwe n’abo bashakanye cyangwa abahoze ari inshuti zabo.

Uyu mubare wiyongereyeho abagore 25 ugereranyije no muri 2018.

No mu Rwanda abagabo bica abagore babo bakwiye kwamaganirwa ku mugaragaro.

Le Parisien