Abagore n’ Abakobwa bambara utujipo tugufi baza kwisonga mu guteza impanuka zo mu muhanda

Abagore n’ Abakobwa bambara utujipo tugufi baza kwisonga mu guteza impanuka zo mu muhanda

Mu kiganiro twagiranye nabamotari bo mumujyi wa Kigali, batangaje ko abagore ndetse n'abakobwa bagenda bambaye imyambaro itaboneye bari kwisonga mu bateza impanuka zo mu muhanda.

Aba batwara Moto batangaje ko kwamabara nabi kw’ abagore n’ abakobwa batega moto bituma bayoba ubwenge bityo bigatuma batita kugutwara ahubwo ibitekerezo bikaba byibereye ahandi.

Umwe muribo witwa Tuyisenge Thomas ati “Ibyerekeye imyambarire ya bamwe mu bakobwa n’abagore bambara ibigufi biratubangamiye twe abamotari, njye iyo aje mwishimira nk’umukiriya ungannye nkamutwara neza, ariko nubwo bitarambaho ngo murangarire, hari benshi muri bagenzi banjye mbona bakora impanuka bitewe n’imyambarire y’abo batwara, aho mu mutwe bihinduka akaba yakora impanuka.

Aba bamotari bagaragaza iki kibazi nk’imbogamizi ikomeye bakaba bumva bigomba gusubirwamo igihe hagaragaye ikibazo nkicyo

Hari uwagize ati, ” Iyo ntwaye umukobwa wambaye bigufi bintera ikibazo, umubiri ni umubiri iyo umugore akugeretseho iryo tako, ugenda mu muhanda umeze nk’umusinzi aho utekereza ibintu bibiri, uba utekereza iryo tako akugeretseho, utekereza no gukata amakorosi bikagucanga bikarangira wibagiwe ko uri mu muhanda niho impanuka zibera “

Abamotari biragaragara ko bifuza ko abo bakobwa bakagombye gushyirwa mubiyobyabwenge nkibindi nkuko Niyonsenga Bernard yabitangaje

Yagize ati “Ni ibiyobyabwenge bikomeye birenze na biriya bindi Polisi irwanya, badushakire uburyo babakurikirana bambare bikwize, kuko bishyira abagabo mu bibazo, bikomeje guteza impanuka rwose hari uburyo umumotari atakaza ubwenge akibagirwa akazi arimo. Izi jipo zireshya n’umukandara rwose ziteza ibibazo”

Umwe mu bakobwa witwa Mukashema Claudine yemeje ko bagenzi be bakagombye kwisubiraho kuko ngo nawe abona biteza umutekano muke kuba Motari.

Yagize ati, ” Ubundi umukobwa wiyubaha akwiye kwambara akikwiza, ndababona benshi batega moto basa n’abambaye ubusa kandi byateza impanuka, bishobora kurangaza umumotari bigatuma atekereza ibindi akaba yayoba umuhanda akagwa muri rigore

Abamotari basoza basaba ko abagore nabakobwa bakagombye guhindura imyumvire ndetse bakigishwa umuco.

Tuyisenge Thomas yagize ati, ” Hari ubwo umugore cyangwa umukobwa aje akugana ngo umutware, wareba imyambarire ye n’ukuntu ugiye kumushyira kuri moto ukumva birakubangamiye, ukavuga uti ese ndamutse ngize icyo nikanze tukaba twakora impanuka ese byagenda bite, ni ibintu bitubangamiye “

Image result for abamotari