Abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa

Abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Dr Frank Habineza yatangaje ko abajura bateye igipangu cye biba ibikoresho byari hanze ndetse banakomeretsa umukozi we.

Muri aba bajura hafashwemo umwe. Uwafashwe ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30. Abandi bahise biruka.

Dr Habineza avuga ko buriye igipangu, umwe agafatwa n’umushinzwe umutekano waho, ariko ngo n’abaturanyi bakaba babatabaye.

Ubwa mbere yibwe hari mu gicuku cyo ku wa 16 Kanama 2018 abantu batamenyekanye bahengereye abo mu rugo rwe basinziriye, burira igipangu cy’urugo biba ibikoresho bitandukanye, aho atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe bamwibye ibikoresho bitandukanye bifite agaciro karenze miliyoni 2 y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Batwaye televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu. Agaciro k’ibyibwe byose hamwe ntiturakamenya neza ariko televiziyo igura nka miliyoni 1.2 Frw, ibyibwe byose hamwe bishobora kuba birengeje miliyoni ebyiri ariko ntiturabasha kubimenya byose.”

Umwaka ushize nabwo ngo abajura binjiye mu rugo rwe biba igare rya siporo ryari riri mu rugo kwa Dr Frank Habineza.

Uyu musore wafashwe ari mu bari bagiye kwiba Depite Frank Habineza yamaze gushyikirizwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Dr Habineza ayoboye ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse yiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda atsindwa amatora, nyuma yiyamamariza kuba umudepite ishyaka rye ribona imyanya ibiri.