Abakinnyi bari bahitanye umusifuzi wahagaze nabi mu kibuga agakuramo igitego bari bagiye gutsinda [AMAFOTO]

Abakinnyi bari bahitanye umusifuzi wahagaze nabi mu kibuga agakuramo igitego bari bagiye gutsinda [AMAFOTO]

Umusifuzi witwa Oscar Macias Romo yibasiwe cyane n’abakinnyi b’ikipe ya Cruz Azul ubwo yahagararaga nabi mu rubuga rw’amahina bakamushota umupira waganaga mu izamu akawukoraho ukajya hanze.

Mu mukino wo kuri iki cyumweru iyi kipe yakinaga na Toluca kuri stade ya Azteca Stadium mu mujyi wa Mexico,uyu musifuzi yahagaze mu rubuga rw’amahina umukinnyi wa Cruz Azul arekura umuzinga w’ishoti waganaga mu izamu,uyu musifuzi agiye kuwuhunga umukoraho icyashoboraga kuba igitego aragikumira birakaza aba bakinnyi bamwuzuraho bamubwira nabi ariko yemeza ko umupira ugomba guterekwa imbere y’izamu.

Nubwo Cruz Azul yahuye n’uruva gusenya iki gitego cyayo nticyinjire,yabashije gutsinda uyu mukino ibitego 3-2 ibasha kugira intsinzi ya 5 muri shampiyona ya Mexico, Liga MX.

Uyu musifuzi yakuyemo iki gitego ubwo umukinnyi witwa Luis Romo yateraga ishoti rikagarurwa n’umutambiko w’izamu hanyuma usanga mugenzi we witwa Jonathan Rodriguez nawe arekura irindi shoti rikomeye ryaganaga mu izamu,nibwo uyu mupira wakoze ku kaguru k’uyu musifuzi ujya hanze gato y’izamu.

Nyuma y’ibyari bibaye,umusifuzi yahise yemeza gutereka imbere y’izamu nyamara itegeko rivuga ko igihe umusifuzi akoze ku mupira akabuza amahirwe ikipe yari iwufite ahagarika umukino agasubiza umupira abari bawufite bakawutangiza.