Abakomando batanu ba FDLR bafashwe mpiri

Abakomando batanu ba FDLR bafashwe mpiri

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyafashe abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR b’abakomando hamwe n’intwaro zabo.

Ni abarwanyi batanu, bakaba barafatiwe mu gace ka Nyangezi, Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Operasiyo Sukola 2, muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, capitaine Dieudonné Kasereka ngo izi nyeshyamba zafashwe mpiri zari zifite amasasu menshi n’intwaro zifashishaga mu bikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati "Ni ibitero byatewe biturutse i Bukavu no mu bindi bice byegeranye, kuri uwo munsi abakomando batanu bafashwe mpiri, hafatwa imbunda esheshatu za AK47, Pisitori n’amasasu 500 n’ibindi bikoresho bya gisirikare".

Yakomeje agira ati "Bane bafashwe ku wa 24 Ukwakira 2019, abo barwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda ndetse bakanasahura bitwaje intwaro ku butaka bwa Congo, uwa Gatanu ni umuyobozi w’ingenzi wafashwe, hashize ibyumweru bitatu".

Izi nyeshyamba za FDLR zikomeje gufatwa nyuma y’iyicwa ry’uwari umuyobozi wazo Gén. Sylvestre Mudacumura, ryabayeho mu kwezi kwa Cyenda.