Abakorana na Gasingwa muri komisiyo bamushinje ibinyoma kubajyana muri RIB ntawe abwiye bamusaba kwegura

Abakorana na Gasingwa muri komisiyo bamushinje ibinyoma kubajyana muri RIB ntawe abwiye bamusaba kwegura

Abagize komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, bayoborwa na Gasingwa Michel, bamwandikiye bamugaragariza impungenge bafite ku mikoranire ye n’abo bafatanyije kuyobora iyi komisiyo ikomeje kuvugwamo byinshi uko iminsi yicuma, ndetse banamushinja kugira ibinyoma mu kazi ke ka buri munsi.

Muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020, hakunze kuvugwa ibibazo bitandukanye mu gice cy’abasifuzi, yaba ibijyanye n’imisifurire mu kibuga, yaba ndetse n’ibibazo bijyanye no kudahuza kwa hato na hato kwa Gasingwa ndetse n’ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (ARAF).

Gusa abasesengura neza ibijyanye n’imisifurire mu Rwanda, bahamya ko byabaye bibi cyane ari uko Gasingwa Michel ayoboreye komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda kuko hari n’abasifuzi batangiye kujya bishisha bagenzi babo kubera ibice bacitsemo kuri iyi manda.

Nyuma y’ibyo bibazo byose bikomeje kwisukiranya mu gice cy’abasifuzi, haribazwa ikiza gukurikiraho, cyane ko ARAF iherutse kwandikira ubuyobozi bwa Ferwafa, ibugaragariza ko hakwiye kugira igikorwa kuko imisifurire ikomeje kugana ahabi.

Kuri iyi nshuro, abakorana na Gasingwa Michel muri komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa, bamwandikiye ibaruwa bamwereka bimwe mu byo batishimiye ndetse banamushinja kurangwa n’ibinyoma mu kazi ke.

Muri iyi baruwa ifite impamvu igira iti “Kugaragaza impungenge mu mikoranire yacu”.

Ibaruwa irambuye bandikiye Gasingwa iragira iti:

Bwana Gasingwa Michel,

Dukurikije ibyo tumaze iminsi tubona mu mikoranire yawe natwe nk’abagize komisiyo y’imisifurire, turareba tugasanga nta cyizere kiri hagati yacu, bityo rero akazi dushinzwe kakaba kagenda nabi.

Ibyo tuvuga turabishingira ku mpamvu zikurikira:

• Gufata ibyemezo tutagiyeho inama
• Kuduhisha ibyo ukora kandi byagombye gukorerwa hamwe
• Kutubwira ko utadufitiye icyizere
• Kurangwa n’ibinyoma mu mikorere yawe

Dore ibisobanuro mu magambo arambuye.

Mu nama nyunguranabitekerezo twakoze tariki ya 11/06/2020 ku bibazo bivugwa muri arbitrage, twakubajije impamvu wafashe icyemezo cyo kurega abasifuzi muri RIB tutabigiyeho inama, wadusubije ko nyuma yo kumva amajwi yafashwe turi mu nama ya “Critique” akoherezwa kuri radiyo, wasanze ari ijwi ryawe ryumvikana, bityo ufata umwanzuro wo kurega ku giti cyawe.

Ibyo ntabwo ari byo kuko muri iyo audio humvikanamo n’amajwi yacu twese kuko twari kumwe mu nama.

Twakubajije impamvu utaduhamagaye ngo utubwire ibyo wakoze nyuma yo gutanga ikirego, wadusubije ko nta cyizere wari udufitiye.

Twakubajije niba abantu RIB yahamagaye ari wowe wabatanze, wararahiye uratsemba utubwira ko RIB yikoreye iperereza ryayo, watubwiye ko wowe watanze urutonde rw’abantu 33 bari mu bitabiriye inama.

Mu nama kandi ya komisiyo twakoze tariki ya 23/06/2020 yo kwiga ku mabaruwa y’abasifuzi bari barahagaritswe hanyuma bagasaba gusubiramo, twaje guhana amakuru maze tukubaza aho ikirego cyatanzwe muri RIB kigeze, watubwiye ko nyuma y’uko dossier yoherejwe muri parquet, ubu byose byarangiye hasigaye gutanga imyanzuro.

Twongeye kukubaza niba koko ari wowe watanze abantu 4 RIB yahamagaye, wongeye kubihakana maze utubwira ko haramutse habonetse ibimenyetso bigaragaza ko ari wowe wabatanze uzegura.

Mbere yo gusoza inama, Emery yatugaragarije ikirego watanze muri RIB.
Muri iyo nyandiko harimo ibibazo RIB yakubajije ndetse n’ibisubizo watanze, harimo kandi n’urutonde rw’abantu 33 bitabiriye inama ndetse n’abandi 4 watanze ukavuga n’impamvu wabatanze.

Tumaze kumva ibikubiye muri iyo nyandiko, twese twarumiwe kubona ibyo waduhakaniraga byose byanditsemo kandi warabihakanye.

Nyuma yo kumva ibikubiye muri iyo nyandiko, wowe ubwawe wahise uvuga ko ugiye kwandika usaba Emery imbabazi.

Nyuma y’ibi byose byavuzwe haruguru, bigaragara ko:

• Ufata ibyemezo utagishije inama bagenzi bawe
• Nta cyizere ubafitiye
• Uhisha ibyo ukora
• Ukorera ku kinyoma

Twebwe abagize komisiyo, dufite impungenge ko gukorana nawe ntacyo bizatugezaho, ahubwo bizadindiza imikorere ya komisiyo, byaba byiza ubwawe ufashe umwanzuro ukwiye ukegura nkuko wabyiyemereye.

Abagize komisiyo:

• Munyangoga Appolinaire: Visi Perezida
• Mazimpaka Jean Claude: Membre
• Tuyishimire Angelique: Membre

Bimenyeshijwe:

• Bwana Perezida wa Ferwafa
• Abagize komite nyobozi ya Ferwafa
• Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa

Ibi bije kandi, nyuma y’ibarurwa undi musufuzi mpuzamahanga w’umugore, Nyinawabari Speciose, yandikiye Ferwafa yishinganisha, aho yagaragazaga ko akurikije amagambo yabwiwe na Gasingwa Michel, afite impungenge z’uko azamukura ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamuhanga rwoherezwa muri FIFA buri mwaka.

Ibaruwa abakorana na Gasingwa bamwandikiye
Arashinjwa ibinyoma na bagenzi be bakorana muri komisiyo