Abandika ko ngomba gusubira mu Rwanda ni abatindi,Sinshobora kwemera kujya mu Rwanda-Twagiramungu

Abandika ko ngomba gusubira mu Rwanda ni abatindi,Sinshobora kwemera kujya mu Rwanda-Twagiramungu
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu kuri Twitter yavuzweho ko ashaka kugaruka mu Rwanda, amakuru yateye utwatsi.

Kuri Twitter hari amakuru yacicikanye hari abanditse mu izina ry’uyu mugabo uzwi nka Rukokoma, bavuga ko yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari bugaruke mu Rwanda.

We aganira na BBC, yavuze ko ibyo bisekeje. Ati "Abanditse ibi kw’izina ryanjye bagomba gusetsa Abanyarwanda, cangwa n’ukunsetsa nanjye, ntabwo ndabitekereza".

Yavuze ko aheruka mu Rwanda mu 2003 yiyamamariza kuyobora igihugu, ngo ubu " Nta kintu na kimwe cyatuma asubira mu Rwanda."

Rukoko avuga ko abandika biriya kuri Twitter, ari abatazi amateka y’u Rwanda ndetse ngo bakaba " n’abatindi." Ati " Sinshobora kwemera kujya mu Rwanda."

Faustin Twagiramungu yari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana mu myaka ya 1990. Yaje kuba Miniisitiri w’Intebe kuva muri Nyakanga 1994, yegura kuwa 28 Ukwakira 1995. Ubu aba i Buruseli mu Bubiligi, aho yashinze ishyaka RDI- Rwanda Rwiza.

BBC

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0