Abantu 23 baguye mu Kivu abenshi baburirwa irengero abandi baboneka bapfuye

Abantu 23 baguye mu Kivu abenshi baburirwa irengero abandi baboneka bapfuye

Kuwa gatandatu taliki ya 16 Gicurasi mu masaha  y'umugoroba nibwo 23 biganjemo urubyiruko barohamye mu Kivu bari mu bwato ahitwa i Muhumba [Bukavu] hateganye na Rusizi.

Aba barimo batembera nk'ibisanzwe ngo habamo ikibazo cy'amazi menshi muri moteri y'ubwato[irekure.com] maze bibaviramo kurohama.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ibyiwacu.com muri 23 barohamye 11 babashije gukira,2 barapfa andi 10 baburirwa irengero nanubu 5 irashize ntibaraboneka.

Batanu bahise bapfa abandi bake bararohorwa , muri abo uwitwa Pamela wari umseriveri wajyaga akorera mu tubari hirya no hino cyane mu Rwanda nawe ubuzima bwe bwahise buhagendera umurambo wiwe ukomeza gushakishwa , kuwa kabiri tariki ya 18 Gicurasi nibwo umurambo we wagaragaye aba abaye uwa kabiri ugaragaye yapfuye.

.