Abantu barenga 20 000 bamaze kugwa munyanja ya Mediterane turebera

Munyanja ya Mediterane niho hari inzira igwamo abantu benshi babimukira aho abarenga 2200 bahaguye bagerageza kwambuka mu mwaka ushize nkuko bitangazwa na HCR. Muri 2017 abahaguye cyangwa baburiwe irengero bari 3140.

Mu myaka yashize hagiye hagabya ibitero mu bihigu by’iburayi ugasanga abirabura bahagurutse bagafata mu mugongo ibyo bihugu by’iburayi, bikaba ari na byiza gusa ku rundi ruhande igitangaje nuko usanga abanyafurika bapfa nyamara benewabo ntihagire icyo bagaragaza.

Mu gihe kenshi cyane ibi byose biba ntihagire ugira icyo akora cyangwa ngo arire nicyo avuga. Mu kwezi kwa Kane iyo twibuka Jenoside yakorewe abatustsi muri 1994 kenshi usanga abayobozi bacu ndetse n’abaturage bagira bati “ibi byose byabaye amahanga abireba ntacyo yakoze ngo bihagarare” ese twe twaba tutari nkabandi bose barebeye biba ntihagire icyo dukora?

Ikindi n’uburyarya bw’ibihugu by’iburayi aho usanga batwiyereka nkaho baharanira ikiremwa muntu kurindi ruhande ugasanga aribo bambere mu kutubahiriza ubwo burenganzira. aho babuza amato gutabara abo bimukira ndetse ibihugu bimwe nabimwe bikaba bivugako abazajya batabara abo baguye mumazi bazajya bacibwa amande.

Ikindi gituma benshi bahitamo kunyura iyubusamo nuko akenshi usanga kubona Visa ngo bajye muri Europe ari ingorane mugihe kubanyaburayi usanga biboroheye kuza mubihugu bya Afurika uko bishakiye.