Abanyafurika y’Epfo bacururiza muri RDC bagabweho ibitero n’abigaragambya

Abanyafurika y’Epfo bacururiza muri RDC bagabweho ibitero n’abigaragambya

Abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze imyigarambyo bagaba igitero ku nyubako ikoreramo uhagarariye inyungu za Afurika y’Epfo muri iki gihugu ndetse basenya amaduka y’Abanyafurika y’Epfo bakorera muri iki gihugu.

Iyi myigaramambyo yateguwe n’itsinda ry’abantu bagiye hafi y’aho uhagarariye Afurika y’Epfo muri DRC atuye mu Mujyi wa Lubumbashi.

AFP yatangaje ko iyi myigaragambyo yakomeje gufata indi ntera ubwo abigaramabya bajyaga ku nyubako ituyemo uhagarariye Afurika y’Epfo muri iki gihugu.

Byageze nyuma bajya gusahura amaduka y’Abanyafurika y’Epfo bakorera muri iki gihugu kugeza ubwo Polisi yahageraga ikabakoma mu nkokora.

Itsinda ry’urubyiruko ruharanira ubutabera n’amahoro muri RDC, Lucha ryamaganye abigarabambya risaba Polisi guhagarika abasahura hadakoreshejwe ingufu z’umurengera.

Iyi myigaragambyo yabaye muri RDC mu kwihimura nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Mujyi wa Johannesburg Abanya-Afurika y’Epfo bahohoteye abanyamahanga bari muri iki gihugu.

Abantu barindwi bamaze kuhasiga ubuzima, amaduka menshi yarangijwe by’umwihariko ay’abanyamahanga.

Ubuyobozi butangaza ko abantu basaga 400 bamaze gutabwa muri yombi.