Abanyamerika miliyoni 20.5 batakaje imirimo muri Mata kubera Coronavirus, ubushomeri bugera kuri 14.7%

Abanyamerika miliyoni 20.5 batakaje imirimo muri Mata kubera Coronavirus, ubushomeri bugera kuri 14.7%

Ikigo cy’ibarurishamibare ry’umurimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwatakaje imirimo miliyoni 20.5, igabanuka rikabije ribayeho kuva guverinoma yatangira gukurikirana imibare mu 1939.

Iri gabanuka rikurikiye irindi rikabije ryabayeho muri Werurwe, ubwo abakoresha bahagarikaga imirimo 870.000.

Ku Banyamerika benshi babuze akazi n’inzu zabo mu bibazo by’ubukungu byabaye mu mwaka wa 2008, ibi bihe byabakoze mu nkovu, kuko byabatwaye imyaka myinshi kugira ngo ubuzima bwabo busubire ku murongo. Ubwo ubukungu bwari butangiye kuzahuka icyo gihe, hahanzwe imirimo miliyoni 22.8 mu myaka 10, birema agatima abari barabonye ihunganbana rikomeye ry’ubukungu rikaze kuva babaho.

Bisa n’ibyongeye. Umubare w’abashomeri wazamutse ugera kuri 14.7% muri Mata (Muri Werurwe habarwaga 4.4%). Ikindi gihe Abanyamerika b’abashomeri babaye benshi cyane hari mu 1933 ubwo bageraga kuri 24.9%, nk’uko imibare ibigaragaza.

Ibi byose byatangiye ubwo mu mpera za Werurwe, leta yashyizeho itegeko ryo kuguma mu rugo mu gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus. Ubucuruzi bwafunze imiryango, buhagarika abakozi ku bwinshi, miliyoni z’abakozi bisanga mu bushomeri.

Raporo ya guverinoma igaragaza ibijyanye n’imirimo yerekana ko abatakaje imirimo cyane ari abakoraga mu bikorwa birimo imyidagaduro no kwakira abashyitsi, imirimo miliyoni 7.7, naho ubucuruzi buciriritse butakaza imirimo miliyoni 2.1.

Nubwo ibitaro byakomeje guhangana n’umubare w’abarwayi wiyongereye, hari bimwe byahagaritse abakozi nk’uko CNN yabitangaje. Abo barimo abaganga bashobora gutanga serivisi abarwayi bahita bataha nk’abavura amenyo, aho muri Mata batakaje imirimo miliyoni 1.2.

Amaduka y’ibiribwa n’ibinyobwa nayo mu gihe cy’ihungabana yatakaje akazi 42.000.

Nyamara nubwo iyi mibare iteye ubwoba, ntabwo igaragaza ikibazo ikivuye imuzi kuko hari imirimo itararebweho mu ibarura ryakozwe, ku buryo n’igipimo cy’ubushomeri kitabara buri munyamerika wese udafite akazi.

Abantu babarwa nk "abashomeri" na BLS mu gihe babuze akazi ariko bagashakisha akandi gashya mu byumweru bine bishize. Cyangwa se niba barahagaritswe mu kazi, babarwa nk’abashomeri igihe bazagasubizwamo mu gihe cy’amezi atandatu.

Muri Mata, abantu bagera kuri miliyoni 18 babaruwe nk’abashomeri bahagaritswe by’igihe gito, bavuye kuri miliyoni 1.8 gusa mu kwezi kwabanje.

Nyamara kubera ko abantu benshi bategetswe kuguma mu rugo, abakozi benshi bahagaritswe mu kazi ntibabashije gushaka akandi muri Mata, bityo aho kubarwa nk’abashomeri, babarwa nk’abavuye ku isoko ry’umurimo.

Imibare igaragaza ko umubare w’abanyamerika bakora, ni ukuvuga uw’abafite imyaka irenga 16 bafite akazi, muri Mata wageze kuri 51.3% bavuye kuri 60% muri Werurwe.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko ziteze ko abantu benshi bazongera kubona akazi mu gihe ubucuruzi bwongeye gufungura buhoro buhoro, ariko bishobora gufata amezi cyangwa imyaka kugira ngo isoko ry’umurimo risubire ku murongo ryariho bere y’iki cyorezo.

Nubwo ikibazo cy’ubushomeri muri Amerika cyafashe indi ntera, hari icyizere ko kitazagera aho cyageze mu myaka ya 1930, mu cyiswe The Great Depression cyamaze imyaka 12.

Muri iki gihe Gguverinoma yihutiye gufata ingamba, yongera ibigenerwa abashomeri, ishyiraho inkunga igenewe gufasha ibigo n’abantu binjiza munsi ya $99.000 ku mwaka. Nubwo izo gahunda zitakemuye ikibazo, zunganiye abakozi bamwe n’abakoresha.

Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, Sena ya Amerika yongereye amafaranga y’ubushomeri ho amadorari 600 buri cyumweru mu gihe cy’amezi ane.