Abanyarwanda 5 bo mu muryango umwe bari bagiye mu bukwe baguye mu mpanuka y’imodoka muri Uganda

Abanyarwanda batanu barimo umugabo n’abana be bane, baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye muri Uganda ku Cyumweru.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro, yabereye mu karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga.

Abari muri iyi modoka ni Dr Byamungu Livingstone wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari muri BRD, umugore we n’abana babo bane ndetse n’undi muntu umwe.

Byamungu n’abana be bane bahise bitaba Imana, mu gihe babiri gusa barimo umugore we babashije kurokoka ariko nabo bameze nabi cyane.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, yavuze ko uyu mugore ari mubyara we, ndetse ko uyu muryango wari muri Uganda aho wari watashye ubukwe.

Ati “Abantu babiri nibo gusa babashije kurokoka. Uyu muryango kandi mu mezi make ashize wapfushije umukobwa wari imfura yabo. Ubuzima rimwe na rimwe burasharira.”