Abanyarwanda bakorewe iyicarubozo na Uganda bajugunywe ku mupaka bahita bajyanwa mu bitaro

Abanyarwanda bakorewe iyicarubozo na Uganda bajugunywe ku mupaka bahita bajyanwa mu bitaro

Abandi Banyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, bafite ibimenyetso by’iyicarubozo n’ubundi bugome bakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’u Rwanda ryerekeje i Kampala guhurira na bagenzi babo muri Speke Resort Munyonyo, mu biganiro byo gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.

Itsinda ry’u Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, ryageze muri Uganda.

Babisikanye n’abanyarwanda bajugunywe na Uganda ku mupaka waw Cyanika bakihutanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ngo bakorerwe ubuvuzi bw’ibikomere bafite batewe n’iyicarubozo bakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu kimaze gusa n’akamenyero, abanyarwanda bajugunywe ku mupaka wa Cyanika na Uganda bagafatwa n’abayobozi b’u Rwanda bakabirukankana kwa muganaga kuko baba bamerewe nabi cyane.

KT Press yanditse ko igitangaje ari uko mu bakorewe iyicarubozo harimo n’umunya-Uganda, witiranyijwe n’abanyarwanda.

Inama ya komisiyo y’u Rwanda n’iya Uganda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, igiye kubera i Kampala nyuma y’inshuro nyinshi isubikwa.

Amasezerano ya Luanda yasinywe muri Kanama bigizwemo uruhare runini na Perezida wa Angola, João Lourenço, wifuzaga gukemura ibibazo biri hagati y’igihugu cyombi. Gusa u Rwanda ruvuga ko Uganda itigeze yerekana ubushake bwo gukemura ibibazo byarwo.