Abapolisi bafashe ibisambo baza gutungurwa no gusanga nabo ari Abapolisi bagenzi babo

Abapolisi bafashe ibisambo baza gutungurwa no gusanga nabo ari Abapolisi bagenzi babo
Mu gihugu cya Afurika y’Epfo apolisi yakoze umukwabu wo guhiga amabandi yitwaje intwaro no kuyaka ibyo aba yibye abaturage, babajije ibyangongwa abo bafashe basanga ni abapolisi bagenzi babo.

Amashusho yahererekanyijwe ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ibyo bisambo bifatwa na Polisi ya Afurika y’Epfo.

Cyakora ku bw’amahirwe make, mu gihe cyo guhata ibibazo ibisambo polisi yatunguwe no gusanga abo yafashe biba ari abakozi bayo.

Byarakaje cyane abapolisi, baboha bagenzi babo babakubita iz’akabwana.

Inkuru y’abapolisi bahindutse abajura yazamuye ibitekerezo by’abayimenye, bibaza impamvu abakarengeye abaturage ari bo bafara iya mbere bakajya kubiba.

Umupolisi yafatiwe mu mukwabu yiba abaturage



like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0