Abasirikare 30 ba FARDC barishwe abandi 70 barakomereka

Abasirikare 30 ba FARDC barishwe abandi 70 barakomereka

Abasirikare ba FARDC bagera kuri 30 biciwe mu rugamba rwo kubohoza agace ka Madina mu gihe abandi 70 bahakomerekeye nk’uko imibare yavuye mu gisirikare ibigaragaza.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 11 Mutarama, nibwo FARDC yatangaje umubare w’abasirikare yatakarije kuwa kane ushize mu rugamba rwo gukura inyeshyamba za ADF mu gace ka Madina, gafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’uyu mutwe, muri Teritwari ya Beni.

“Abasirikare 30 barishwe, abandi 70 barakomereka bikabije,” ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Sokola1, Major Mak Hazukay unemeza ko batakaje imbunda nyinshi.

Ku ruhande rwa ADF, Maj. Hazukay yatangaje ko hishwe inyeshyamba 40, barimo uwafatwaga nk’ukuboko kw’iburyo kw’umuyobozi w’uyu mutwe, ufungiye muri Uganda, mu gihe hafashwe imbunda zigera kuri 20.

Uru rubuga rwo muri Congo dukesha iyi nkuru rwavugaga ko iyi mibare ishobora kuzamuka kuko imirwano igikomeje mu nkengero za Madina.

Kuwa 30 Ukwakira 2019 nibwo FARDC yatangije ibitero simusiga bigamije kurandura ku butaka bwa Congo umutwe wa ADF ugizwe n’inyeshyamba z’Abagande zimaze imyaka isaga 20 zikorera mu burasirazuba bwa Congo zikaba zizwiho kwica abasivili bikabije.

Mu mpera z’uku kwezi k’ukwakira, abantu 123 byibuze, bari bamaze kwicwa hakoreshejwe intwaro gakondo nk’imihoro n’imbunda. Ni mu gihe kuva kuwa 05 Ugushyingo kugera mu mpera zako muri 2019, abasivili 81 bari bamaze kwicwa n’izi nyeshyamba.

Raporo zigaragaza kandi ko kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Mutarama 2017, ADF yashinjwe kwica abaturage basaga 700 muri Beni.

Hagati aho abakurikiranira hafi ibijyanye n’intambara baremeza ko kuba igisirikare cya Congo cyemeye ko cyapfushije abasirikare bangana gutya, abandi bagakomereka, bisobanuye ko gishobora kuba cyapfushije benshi kurushaho kuko ku rugamba iteka hadatangazwa imibare ya nyayo y’abaruguyemo mu rwego rwo kutongerera integer umwanzi.