Abategura ibitaramo by’iminsi mikuru batangiye kwifashisha ibyamamare mu gukurura abantu

Abategura ibitaramo by’iminsi mikuru batangiye kwifashisha ibyamamare mu gukurura abantu

Igihe cy’iminsi mikuru cyongeye cyageze aho abantu batandukanye
bashaka kwishimisha, baba bifuza ahantu heza cyangwa ibirori byiza byo
gusohokeramo.

Bumwe mu buryo bwizewe bwo kureshya abakiriya ku nkwakuzi mu gutegura
ibitaramo, ni ukwifashisha abantu bazwi cyangwa ibyamamare mu Rwanda
kugira ngo ibirori bateguye bizitabirwe.

Ku ruhande rw’abakunzi b’ibyamamare nabo ni umwanya mwiza ho guhura no
kubona imbonankubone abo bakunda haba mu muziki, muri sinema cyangwa
abo bakunda kumva ku maradiyo.



Badramaa, umwe mu bategura ibyo bitaramo unafite inzu itunganya
umuziki izwi nka “The Mane”, ari mu bateguye igitaramo cya mbere
gitangajwe, kizaba ku munsi wa Noheli.

Mu kucyamamaza avuga ko icyo gitaramo kizaba kitwa X-MASS Party,
kizahuriza hamwe ibirangirire byo mu Rwanda, kugira ngo basangire
umunsi mukuru wa Noheri n’abafana babo, mu gitaramo kirimo no
gutambuka ku gitambaro gitukura (Red Carpet).

Iyo uganiriye na akwizeza udushya twinshi muri iki gitaramo, nk’aho
ibirangirire bikomeye bizategurirwa igitambaro gitukura cyo
gutambukaho (Red carpet), mu gihe umufana nawe azaba yemerewe
kwifotoranya n’ikirangirire cyangwa umufana nawe asabe gutaramira
abazaba bari aho.


 Agira ati “Hazaba harimo ibintu byinshi cyane bizashimisha
abanyarwanda bazitabira, kuko uretse umuziki wa Band icuranga, hari
umwanya wo kuvanga imiziki tuzaha aba DJs bakomeye, kandi hari
n’umwanya twahariye abastars bazafata batange za Speeches nto.”

Abo yatumiye ngo bazakitabira bazwi, harimo abanyonzi batandukanye
batwaye Tour du Rwanda, ibirangirire bigaragara muri filime za
Seburikoko na City Maid, abanyamakuru bakomeye mu Rwanda, bamwe mu
bayobozi b’ibigo bya Leta n’iby’abikorera, abavanga imiziki, abahanzi,
abanyamideri, ba Nyampinga b’u Rwanda mu myaka itandukanye,
abanyarwenya hari n’abandi benshi bazagenda bahabwa ubutumire.