Abayobozi ba Rayon Sports basoje umwiherero udasanzwe w’iminsi ibiri

Abayobozi ba Rayon Sports basoje umwiherero udasanzwe w’iminsi ibiri

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate ndetse na CEO, Itangishaka King Bernard, bwasoje umwiherero w’iminsi waberaga kuri La Palisse Nyandungu wigaga ku iterambere ry’iyi kipe mu myaka iri mbere.

Ni umwiherero watangiye ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama ukaba warasojwe ku munsi w’ejo tariki ya 12 Mutarama 2020.

Uyu mwiherero wamaze iminsi 2 wigaga ku bikorwa by’iterambere bishobora kuzafasha iyi kipe mu minsi iri mbere harimo n’imwe mu mishinga yatangiye gukora nka MK Card n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’iterambere byigiwe muri uyu mwiherero, hanarebewe hamwe raporo y’ibikorwa komite nyabozi y’iyi kipe yakoze mu gihe cy’amezi 6 Munyakazi Sadate amaze atorewe kuyobora Rayon Sports.

Biteganyijwe ko ibi byose byigiwe muri iyi nama bizarekwa abanyamuryango mu nama y’inteko rusange iteganyijwe kuzaba muri uku kwezi nta gihindutse.