Abayobozi n’abakozi ba Leta 15 barigukurikiranwa kuko badasobanura inkomoko y’umutungo wabo

Abayobozi n’abakozi ba Leta 15 barigukurikiranwa kuko badasobanura inkomoko y’umutungo wabo

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yatangaje ko hari abayobozi n’abakozi ba Leta 15 bari gukurikiranwa mu butabera kubera kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo wabo nk’uko biteganywa n’amategeko.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020, ubwo biro ya Sena y’u Rwanda yakiraga Inyandiko z’Imenyekanishamutungo y’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi.

Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko, ni imwe mu shingano nyamukuru Urwego rw’Umuvunyi.

Muri uyu mwaka wa 2020, abagomba kumenyekanisha imitungo yabo mu gihugu ni ibihumbi 13. Tariki ya nyuma yo kumenyekanisha imitungo ikaba ari 30 Kamena 2020.

Nyuma yo gushyikiriza Sena inyandiko z’imenyekanishamutungo, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yavuze ko mu bayobozi n’abakozi ba Leta basabwa kumenyekanisha umutungo wabo, abamaze kubikora bagera ku 11000.

Yavuze ko hari abantu 15 bari gukorwaho iperereza n’abashyikirijwe ubutabera kubera ko bananiwe gusobanura inkomoko y’umutungo wabo.

Yavuze ko muri abo 15, dosiye za batandatu zohererejwe inkiko, barindwi baracyakorwaho iperereza mu bugenzacyaha naho babiri baracyakorwa iperereza n’Umuvunyi.

Ahanini kumenyekanisha umutungo ku bayobozi n’abakozi ba Leta, bigamije kwirinda ko hari abayobozi bigwizaho imitungo bayikomoye ku kunyereza ibyagenewe rubanda.

Ku bakunda kwandikisha imitungo ku bandi bantu ngo batazavumburwa, Umuvunyi Mukuru Murekezi yabihanangirije, abasaba kubireka kuko ari igikorwa kigayitse, kandi abafatwa bibagiraho ingaruka zikomeye.

Yasabye kandi abataramenyekanisha imitungo yabo kubikora vuba bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena, bitaba ibyo bagahanwa.

Bimwe mu bihano bishobora guhabwa umuyobozi cyangwa umukozi utamenyekanishije umutungo harimo kugawa ku mugaragaro mu nyandiko cyangwa bagakatwa ¼ cy’umushara n’ibindi

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase