Abenshi batunguwe n'imyaka ya Clarisse karasira wizihije isabukuru y'imyaka 23 y'amavuko

Abenshi batunguwe n'imyaka ya Clarisse karasira wizihije isabukuru y'imyaka 23 y'amavuko

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 23, ariko abantu benshi bashidikanyije kuri iyi myaka bavugako ashobora kuba ayirengeje.

Kuri uyu munsi yizihiza ivuka rye Clarisse Karasira yihimbiye umuvugo asaba abantu gukomeza kubana mu mahoro.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena 2020, Umuhanzikazi Clarisse Karasira umwe mubahanzi bakunzwe mu ndirimbo zibanda cyane ku muco.

Abinyujije kuri Instagram ye Clarisse Karasira yihimbiye umuvugo ashimira Imana ko yamwongereye imyaka.

Ati “Isabukuru nziza ku mukobwa nkunda cyane, untera imbaraga zo gukomeza kubaho neza mbereyeho n’abandi. Urukundo n’amabanga dufitanye muri uru rugendo rw’ubuzima bintera kudacogora mu kugerageza ibyiza.

Niwe uzi imibabaro n’ibyishimo byose nanyuzemo. Uyu mukobwa azi intege nke n’inyinshi zanjye ku buryo anambera intwarane aho isi yose itari. Ni we uhora anyibutsa Umuremyi n’icyo naremewe. Ndamukunda cyane kugira ngo mbone uko nkunda n’abandi.

Ndashimira Imana imugejeje aha ngo azarame abwira abantu ibyayo n’ibyiza. Ndashimira umuryango namwe mwese mwamenyaniye n’umukobwa w’Imana n’igihugu muri ubu buzima. Dukomeze twibanire mu mahoro.”

Dore muri bamwe batemeye ko afite imyaka 23 babinyujije kuri facebook

Sibomana Samuel  yagize ati:Bagiye bemera ko bashaje koko,, imyaka maze muzi ko iruta Iruta iyo yavuze
Mucyo Tony Rosana Hhhhhhhhhhhhhhhhh 23 muratwifatira kweri ariko nishaka ibe 12 nakazike
Clarisse Karasira yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’ na ‘Uzibukirwa kuki?’.