Afurika y'epfo: Amakimbirane mu rusengero yateje kurasana batanu baricwa

Afurika y'epfo: Amakimbirane mu rusengero yateje kurasana batanu baricwa
Mu rusengero rw’Abapantekote bo mu itorero "International Pentecostal Holiness Church" muri Afurika y’Epfo bivugwa ko abayoboke baryo bamaze igihe bafitanye amakimbirane, kuwa Gatandatu, itariki 11 Nyakanga, habereye ibintu bidasanzwe ubwo haberaga kurasa kwaguyemo abantu batanu, mu bakurikiranweho icyaha hakaba harimo bamwe mu bayoboke b’itorero.

Abantu batanu biciwe muri iki gitero cyabereye ku rusengero rw’iri torero ruherereye mu burengerazuba bwa Johannesburg mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, ndetse abateye bakaba bari bafashe abandi bantu bugwate.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Brigadier Vish Naidoo, itsinda ry’abagabye igitero ryabwiye abari imbere mu rusengero ko rije kwigarurira urusengero.

Yavuze ko abantu bane basanzwe barashwe bagatwikirwa mu modoka, mu gihe umuzamu watekerezaga ko agiye gutabara, na we yarashwe agahita apfa. Igipolisi kandi ngo cyafashe imbunda zigera muri 40 zakoreshejwe mu gitero kuri iryo torero.

Abatangabuhamya bavuga ko hadutse abantu bitwaje imbunda bagatangira kurasa, ababashije gucika bajya gutabaza nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Afurika y’Epfo.

Igipolisi cyahise gitabara byihuse abantu bagera muri 40 batabwa muri yombi ndetse n’intwaro zabo, nyuma hamenyekana ko muri bo harimo abapolisi n’abasirikare basanzwe ari abayoboke b’iri torero.

Ikinyamakuru IOL cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko mu buyobozi bw’iryo torero hagiye habamo amakimbirane kuva uwarishinze yakwitaba Imana mu 2016. Kivuga kandi ko Polisi yari yarigeze guhamagarwa n’ubundi mu rusengero habereye kurasana hagati y’abayoboke mu 2018.

Mu 2017, imari y’iryo torero yagarutsweho cyane, mu gihe havugwaga ko amafaranga agera kuri miliyoni 110 z’ama Rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo, angana na miliyoni 6.5 z’amadolari, yari yaburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sowetan.

Umuvugizi w’igipolisi yatangaje ko iperereza ryatangijwe ngo hamenyekane ukuri .

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0