Agaciro 2018: Amakipe 4 ya mbere arimo Rayon na APR aratangira gucakirana kuri uyu wa gatanu

Guhera ku kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nzeri 2018, amakipe 4 yabaye aya mbere muri Shampiyona iheruka azatangira kwesurana mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund ry’uyu mwaka.

Agaciro 2018: Amakipe 4 ya mbere arimo Rayon na APR aratangira gucakirana kuri uyu wa gatanu
Internet photo

Guhera ku kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nzeri 2018, amakipe 4 yabaye aya mbere muri Shampiyona iheruka azatangira kwesurana mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund ry’uyu mwaka.

Amakipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona, AS Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports ya gatatu na Etincelles ya kane ni yo agomba guhatana  mu rwego rwo gushaka ugomba gusimbura ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cy’agaciro cy’umwaka ushize.

Iri rushanwa rizafungurwa n’umukino uzahuza APR FC yabaye iya mbere na Etincelles FC yabaye iya kane muri shampiyona iheruka. Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu ukazabera kuri stade Amahoro i Remera.

                Rayon Sports niyo ifite igikombe cy'umwaka ushize

Undi mukino uzahuza Rayon Sports yabaye iya gatatu na AS Kigali yasoje ari iya kabiri. Aya makipe azahura na yo ku wa gatanu, gusa azakinira kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu yombi iteganyijwe kuba ku cyumweru. Umukino w’umwanya wa gatatu uzatangira saa saba z’amanywa kuri Stade Amahoro, mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe cyenda n’igice zo ku cyumweru, nawo ukazabera kuri Stade Amahoro.

Ibiciro byo kwinjira muri iyi mikino:

VVIP: 10,000Rwaf

VIP: 5,000Rwf

Mu myanya ifite intebe z’umuhondo: 2,000Rwf

Ahasigaye hose: 1,000Rwf

Twabibutsa ko igikombe cy'Agaciro gifitwe na Rayon Sports,yakibonye ubwo yatsindaga APR FC ku mukino wanyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Rutanga Eric ku mupira w'umuterekano ni nabwo yari akiva muri APR FC.