Akagera Business Group yongeye gufatira Bus ya Rayon Sports kubera kutayishyura

Akagera Business Group yongeye gufatira Bus ya Rayon Sports kubera kutayishyura

Akagera Business Group kafatiriye Bus ya Rayon Sports kubera kutarangiza umwenda w'iyi modoka ungana na Miliyoni 36 zasigaye muri Miliyoni 100 yari yaguzwe iyi modoka.

Si ku nshuro ya Mbere iyi modoka ifatiriwe n'uru ruganda rwayihaye Rayon Sports ku ideni.

Tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro iyo modoka ifite agaciro ka Miliyoni 100 FRW. Icyo gihe ntiyahise itangira gukoreshwa kuko Rayon Sports yategereje ko hatangwa igice cya mbere cy’ubwishyu kingana na Miliyoni 50 FRW muri Akagera Motors. 

Rayon Sports yigeze kumara amezi 2 idakoresha imodoka yayo yaguze miliyoni 100 Frw ,kubera kutishyura neza ibyiciro by’amafaranga yari yasigaye ku kiguzi cy’iyi modoka.

Ubu muri ibi bihe bitoroshye iyi kipe irimo iyi Bus ikaba yongeye gusubizwa mu kagera kubera kutishyura neza Miliyoni 36 zasigaye mu gihe iyi modoka yujuje umwaka n'igice ikoreshwa n'iyi kipe nkuko tubikesha radio 10.

Iyi Bus yaguzwe igihe Rayon sports yari iyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Muhirwa Fred bazakuyisigira Munyakazi Sadate kugeza ubu akaba ariwe warimo kuyikoresha ndetse yagakwiye kuba ariwe wagize uruhare mu kuyishyura.

Iyi kipe iherutse guhagarika Imishahara y'abakinnyi ndetse ibafitiye n'ibirarane ibintu byakuruye umwuka mubi hagati y'abakinnyi n'ubuyobozi.

Rayon Sports idafite Kimenyi Yves yerekeje i Nyagatare n ...

Iyi Bus imaze umwaka n'igice ikoreshwa