Alain Mukurarinda yasohoye indirimbo nshya ya Noheli"Ijoro rituje" (Silent Night-Douce Nuit)

Alain Mukurarinda, umuhanzi akaba n’umushinjacyaha wa Repubulika mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya nziza yitwa Ijoro rituje mu cyongereza(Silent Night),mu gifaransa(Douce Nuit) ivuga ko nta rusaku ibintu byose biratuje.

Alain Mukurarinda, umuhanzi akaba yarahoze ari umushinjacyaha wa Repubulika mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya nziza yitwa Ijoro rituje mu cyongereza(Silent Night),mu gifaransa(Douce Nuit) ivuga ko nta rusaku ibintu byose biratuje.

Mukurarinda ni umuhanzinyarwanda w'umuhanga kandi injyana ye inyura benshi,iyi ndirimbo ihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo igaragaramo ishusho ya Bikiramariya,abakobwa babyina Kinyarwanda,baririmba umucunguzi wavutse.Byose bikaba bigaragaza ivuka rya Yesu ariyo Noheli.

Uyu mugabo ntabwo aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa,ahubwo Mukurarinda amaze igihe muri muzika nyarwanda. Indirimbo ze zakunzwe ziganjemo iz’amakipe y’umupira w’amaguru nka rayons Sport, Kiyovu, Tsinda y’amavubi ndetse n’iz’urukundo nka Murekatete n’izindi.