Amafaranga ya Mutuelle hari aho bizaba ngombwa yongerwe– Min. Dr Gashumba

Amafaranga ya Mutuelle hari aho bizaba ngombwa yongerwe– Min. Dr Gashumba

Kuri uyu wa Gatatu mu nama ya Health and Humanitarian Logistics yahuje abantu  250 baturutse mu bihugu 70 yateguwe k’ubufatanye  bwa Kaminuza y’u Rwanda,  igamije kuganira k’uburyo imiti n’inkingo bihagije bwajya bigera ku baturage vuba kandi bigifite ubuziranenge, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba yavuze ko kugira ngo ibi bikorwe neza hari aho bizaba ngombwa ko umusanzu wa mutuelle uzongerwa.

Min Gashumba avuga ko urwego Abanyarwanda batangamo Mutuelle ari rwiza ariko hari ubwo izongerwa kubera ko hari imiti ihenze u Rwanda rutumiza hanze

Minisitiri Gashumba yavuze ko ukurikije uburyo indwara zitandura ziri kwiyongera mu baturage n’ubukana zifite abona bizaba ngombwa ko abaturage basabwa kongera amafaranga batangaga mu bwisungane mu kwivuza.

Ngo imiti y’izi ndwara irahenda kandi kuko bisaba ko itumizwa hanze, bitwara igihugu amafaranga y’amadevize.

Avuga ko kugira ngo abaturage batange ariya mafaranga bizasaba kubanza kubibakangurira bakumva ko ibintu byahindutse.

Yemeza ariko bizashoboka kuko Leta iri kubakira abaturage ubushobozi bwo kuba bacuruza cyangwa bagakora indi mirimo yatuma babona amafaranga yabafasha mu gukemura ibibazo harimo no kuba bakwishyura ariya mafaranga.

Ati: “  Ubu hari indwara zigenda zaduka cyane cyane indwara zitandura, kandi zirahenda kuzivura birahenda bivuze ngo ya mafaranga umuturage yatangaga y’ubwisungane mu kwivuza  hari aho hazaba ngombwa koyongerwa. Leta irigushyiramo imbaraga kugira ngo n’abaturage bave mu bukene ejo cyangwa ejo bundi nitubabwira  ngo ya mafaranga Frw  3000 mwatangaga  turabona mwakongeramo Frw 1000 bazabyumve kandi babikore.”

Minisitiri Dr. Diane Gashumba avuga ko n’ubwo bizaba ngombwa ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yiyongera  ariko nanone ngo ntabwo bazirengagiza abafite intege nke, Leta izakomeza kubafasha yongere amafaranga yashyiragamo kugira ngo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ikomeze gukora kandi igere ku Banyarwanda bose.

Inama iri kubera mu Rwanda izamara iminsi ngo ni ihuriro ry’abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu bimwe by’Africa kugira ngo bigire hamwe uko ubwisungane mu buzima bwakorwa mu bihugu byayitabiriye, binyuze mu kwigira kubyo u Rwanda rwakoze muri uru rwego.

Dr Gashumba yavuze ko bimwe mu bihugu biri muri iyi nama nta bwisungane mu buzima bigira.

Kimwe muri ibi bihugu ni Liberia. Uwari ugihagarariye muri iyi nama witwa Dr N. Kateh yavuze ko nasubira iwabo azaganira n’inzego nkuru mu rwego rw’ubuzima bakareba uko batangiza ubwisungane mu buzima.

Abafatanyabikorwa ba Leta mu by’ubuzima bari muri iyi nama y’iminsi ibiri

Hari ibihugu bidafite ubwisungane mu buzima bivuga ko urugero rw’u Rwanda ari rwiza

Min Dr Diane Gashumba avuga indwara zitandura ziri gutuma ikiguzi cy’ubuvuzi kizamuka