Amafoto yaciye ibintu aho Museveni apfukamirwa n'abasaza ndetse n'abakecuru mu gashyamba(AMAFOTO)

Amafoto yaciye ibintu aho Museveni apfukamirwa n'abasaza ndetse n'abakecuru mu gashyamba(AMAFOTO)

Perezida Museveni ari mu rugendo rw’icyumweru aho agenda anyura mu byaro n’amashyamba yaciyemo ubwo yafataga ubutegetsi yahiritseho Milton Obotemu mwaka w’ 1986.

Muri uru rugendo Museveni yagaragaye atanga amabahasha y’ikijuju ku bakambwe n’abakecuru aho mbere yo kuzihabwa babanzaga gupfukama.

Ibi byanenzwe na benshi bibaza impamvu aba bakambwe n’abakecuru bagomba gupfukamira umuntu nkabo. Abandi bo babibonamo nko gutanga ruswa dore ko abarwanya ubutegetsi muri Uganda bamaganiye kure uru rugendo bavuga ko ruri mu rwego rwo kwiyamamaza ariko kandi rukaba runasesagura umutungo w’abanya-uganda mu gihe abaturage bakiri mu bukene.

Bobi Wine uhanganye na Museveni yabwiye AFP ko urwo rugendo rw’umukuru w’igihugu ari "ugusesagura".

Ati "Icyo navuga n’uko, hakoreshwa amafaranga y’abenegihugu mu rugendo nk’urwo, Museveni yari akwiye kumenya ko hageze ngo arekure ubutegetsi.Umwanya wo guhuma amaso abanya Uganda bato bato warashize."

Perezida Museveni azasoreza urugendo mu mujyi wa Biremo, ahabereye imwe mu mirwano ikomeye hagati y’abarwanyi be n’aba Obote, tariki 10 z’ukwa mbere.