Amavubi yatsinzwe na Cameroun,abafana basohoka baririmba ngo turashaka Sugira Erneste

Amavubi yatsinzwe na Cameroun,abafana basohoka baririmba ngo turashaka Sugira Erneste

AFCON2021: Amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afrika aragabanuka, Amavubi atsinzwe na Cameroon 1-0 umukino wa kabiri, abakunzi b’ikipe y’Igihugu batashye batishimye nyuma yo kwitabira uyu mukino kuri Stade ya Kigali ari benshi gusa abenshi muribo batangira gusaba ko sugira Erinest yagarurwa mu kibuga.

Cameroon isa n’irimo ishaka kumenya urwego rw’abakinnyi ifite kuko ni yo yahawe kuzategura imikino y’igikombe cya Afrika kizaba mu mwaka wa 2021 igihe ntacyaba gihindutse.

Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00’) i Kigali, Umutoza w’Amavubi, nyuma yo gutakaza umukino wa mbere i Maputo atsinzwe na Mozambique 2-0, yakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo.

Amavubi yatangiye asatira izamu rya Cameroon, ariko uburyo buburi bwashoboraga kuvamo igitego ntibwakoreshwa neza.

Ku munota wa 15’ Rwatubyaye yarengeje umupira, Cameroon ibona Korneri itewe na Pierre Kunde ariko ayinyuza hejuru y’izamu kure.

Amavubi yakinaga ahererekanya umupira cyane akoresha uruhanda rw’iburyo rwari ruriho Ombarenga.

Ku munota wa 30 Cameroon bateye umupira Rwatubyaye awukuramo n’ivi bongeye gushota umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 38’ Fai Collins yashyize umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanze Vincent Aboubakar awuteye mu izamu ukora ku kirenge cya myugariro w’Amavubi ujya hanze.

Iminota 45’ yarangiye umusifuzi yongeraho umunota umwe na wo urangira nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ari 0-0.

Uyu mukino byatunguranye kuba rutahizamu wa Paris Saint Germain, Jean-Eric Maxim Choupo-Moting atakinnye umunota n’umwe.

Igice cya Kabiri Cameroon yagarukanye imbaraga irasatira cyane.

Ku munota wa 69′ Cameroon yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mouni Ngamaleu, umupira watewe ugenda gake uvuye mu ruhande, abinyuma ntibahuza neza, uriya mukinnyi awukoraho gato ujya mu izamu biba 1-0.

Ku munota wa 79′ Sibomana Papy winjiyemo asimbuye Muhadjiri yabonye uburyo bw’igitego cyo kwishyura, ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric ariko Papy bawumukura ku kuguru.

Ku munota wa 83′ Umutoza wa Cameroon Antonio Conceiçao yakoze impinduka ya nyuma mu mukino akuramo Vincent Aboubakar yinjizamo Olinga Fabrice ukina mu Bubiligi.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota ine abafana b’Amavubi bahita basohoka baririmba ngo turashaka Sugira Erneste, byarangiye Cameroon iri imbere n’igitego 1-0 bw’u Rwanda.

Amahirwe y’u Rwanda yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afrika yagabanutse cyane, Cameroon yahise ifata umwanya wa mbere mu itsinda n’amanota 4/6, Mozambique ni iya kabiri n’amanota 3/6 ejo izakina na Cape Verde ifite inota rimwe.

U Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa inshuro imwe, hari mu 2004 i Tunis.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Cameroon Xl: Andre Onana, Fai Collins, Jérôme Onguéné, Ngadeu Ngadui Michael, Oyongo Ambroise Bitolo, Kunde Malong, Andre-Frank Zambo Anguissa, Eric Maxim Choupo-Moting, Karl Toko Ekambi, Bassoggog Christian na Mouni Ngamaleu.

Rwanda Xl: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salom, Bizimana Djihadi, Niyonzima Olivier Seif, Niyonzima Haruna (Captain), Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.