Ambasaderi wa USA yemeje ko bazarinda abanyarwanda Coronavirus nkuko babarinze SIDA

Ambasaderi wa USA yemeje ko bazarinda abanyarwanda Coronavirus nkuko babarinze SIDA

Amb. Peter Vrooman avuga ko ku ubu bufatanye buzatanga umusaruro mu kurinda Abanyarwanda n’Abanyamerika iki cyorezo cya COVID-19 nk’uko iki gihugu cyagize uruhare runini mu kurwanya Virus itera SIDA n’icyorezo cya Ebola kigeze kumara igihe gihangayikishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’u Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za America zibinyujije mu kigo cyayo kita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID gisanzwe gifasha u Rwanda mu mishinga inyuranye irimo iy’ubuzima, uburezi ndetse n’Ubuhinzi. Iki kigo kandi cyatanze umusanzu mu gufasha u Rwanda kurinda ko icyorezo cya Ebola kigera mu Rwanda.

Peter Vrooman yatangaje ibi mu gihe hashize amasaha macye Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko kuva ejo tariki ya 20 Werurwe ingendo z’indege ziva cyangwa zerekeza mu Rwanda zizahagarara mu gihe k’iminsi 30.

Birashoboka ko hari Abanyamerika baba mu Rwanda bifuzaga gutaha cyangwa abari mu gihugu cyabo bifuzaga kugenderera u Rwanda.

Ambasaderi Peter Vrooman yabwiye Abanyamerika baba mu Rwanda ko bazakomeza kubamenyesha amakuru arebana n’iki cyemezo cyaraye gifashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwirinda izamuka ry’imibare y’abarwayi ba Coronavirus.

Avuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zishyira imbere umutekano n’ituze by’abaturage bayo bityo ko iki cyemezo kije kirengera n’abanyamerika baba mu Rwanda.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za America ziteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo zihe ubufasha abaturage ba US aho bari hose mu bihugu byamaze guhagarika ingendo zo mu kirere.”

Hari za ambasade zitandukanye zamaze gufunga ibikorwa byazo mu Rwanda zirimo iya Israel n’iy’Ububiligi na bwo bwugarijwe n’iki cyorezo kimaze gufatayo abagera ku 1 400 mu gihe kimaze guhitana 14 muri kiriya gihugu.

Minisiteri n’ibigo byiganjemo ibya Leta byo byamaze guhagarika ibikorwa byabyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cyakangaye Isi.

Mu ijoro ryakeye, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaraye itangaje ko ejo hashize hagaragaye abarwayi ba Coronavirus batatu baje biyongera ku bandi umunani bari bahari bivuze ko ubu bamaze kuba 11.