Amerika yatangiye kwihimura kuri Islamic State yishe abasirikare bayo i Kabul

Amerika yatangiye kwihimura kuri Islamic State yishe abasirikare bayo i Kabul

Ku wa Kane, Perezida Joe Biden yari yavuze ko Amerika izahiga abagize uruhare muri iki gitero kandi ko yategetse ko hategurwa umugambi wo kurwanya abakigizemo uruhare.

Ati “Kuri abo bagabye iki gitero cyangwa se n’undi uwo ari we wese ushaka kugirira nabi Amerika, akwiye kumenya ko tutazigera tumubabarira kandi ntituzigera twibagirwa. Tuzaguhiga ubyishyure. Nzarengera inyungu z’abaturage bacu nkora igishoboka cyose.”

Iki gitero Amerika yagabye kuri Islamic State cyabereye mu Ntara ya Nangarhar mu Burasirazuba bwa Kabul hafi y’umupaka wa Pakistan na Afghanistan.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko abari bagambiriwe bishwe kandi ko byanze bikunze nta musivile cyahitanye.

Islamic State yari yigambye ku wa Kane ko ari yo yagabye igitero cyaguyemo abantu benshi hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kabul, ku wa 26 Kanama 2021 cyaguyemo abasirikare 13 ba Amerika n’abasivile barimo n’abasivile bari biteguye guhunga ngo bave muri Afghanistan.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’ikinyamakuru Amaq kinyuzwamo icengezamatwara rya IS, ryavugaga ko umwe mu barwanyi bayo yagabye iki ari hafi y’aho ingabo za Amerika zari ziri.

Uretse abasirikare 13 ba Amerika bishwe abandi basivile 18 barakomeretse bahita bajyanwa kuvurirwa mu Budage nk’uko France24 yabitangaje.

Nibura abasirikare bagera ku 5000 bivugwa ko ari bo bari ku Kibuga cy’Indege cya Kabul mu bikorwa byo gufasha Abanyamerika hamwe n’abanya-Afghanistan bafite ibyago byo kwibasirwa kimwe n’abo mu bindi bihugu, gusubira iwabo.

Biteganyijwe ko umunsi ntarengwaw’ibi bikorwa ari ku wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021.