Amerika yataye muri yombi abarenga ibihumbi 79 bashobora ku barimo n’ Abanyarwanda

Amerika yataye muri yombi abarenga ibihumbi 79 bashobora ku barimo n’ Abanyarwanda

Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yataye muri yombi abanyamahanga 79 398 babaga ku butaka bwayo badafite ibyangombwa bibemera kuhaba.

Abatawe muri yombi bakomoka mu bihugu 77 bitandukanye abenshi bakomoka mu gihugu cya Mexique. Abatawe muri yombi barimo Abanyafurika 1 100. Ibihugu bya Afurika bifite benshi muri aba Amerika yataye muri yombi ni Nigeria ifitemo 208 na Kenya 182.

Nk’ uko bigaragara muri y’ ikigo cya Amerika gishinzwe abinjira n’ abasohoka USCIS, binyuze muri Politiki yo kwemerera abajyanywe muri Amerika ari abana uruhushya rwo kuhaba no kuhabona akazi ruvugururwa buri myaka ibiri (DACA) rwasohotse tariki 16 Ugushyingo 2019, abatawe muri yombi ni abagerageza gushaka DACA batayifiteho uburenganzira.

Iyi raporo igaragara ku rubuga rwa USCI, ni raporo ivuguruye igaragaza umubare w’ abantu bamaze kwaka DACA. Muri rusange abatse uru ruhushya rwa DACA ni 888 818 abaruhawe ni 765 166, abagiye kurwaka bagatabwa muri yombi ni 79 398.

Umubare munini w’ abatawe muri yombi bafite imyaka iri hagati 19 na 22.

Mu mbonerahamwe igaragaza buri gihugu n’ umubare w’ abaturage bacyo batawe muri yombi ntabwo u Rwanda rugaragaraho , gusa ku musozo w’ iyi mbonerahamwe harimo ko ibihugu bitarondowe byose hamwe bifite abagera kuri 602 batawe muri yombi bagerageza kwaka DACA.