Angela Merkel uyobora Ubudage yashyizwe mu kato

Angela Merkel uyobora Ubudage yashyizwe mu kato

Shansoliyeri (Chancelière) w’Ubudage Angela Merkel, yashyizwe mu kato nyuma y’uko amenye ko umuganga uheruka kumuha urukingo rw’umusonga yanduye icyorezo cya Virusi ya Corona.

Umuvugizi wa Merkel, Steffen Seibert, yavuze ko Merkel yamenyeshejwe ko uwo muganga yasanzwemo kiriya cyorezo, nyuma y’akanya gato amaze gutanga amabwiriza ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo Merkel yari yahawe ruriya rukingo nk’uko Seibert yabisobanuye mu itangazo yasohoye, yongeraho ko agiye kujya akorera mu rugo iwe mu gihe hagitegerejwe ko asuzumwa ngo harebwe ko yanduye kiriya cyorezo.

Ubwo Merkel yatangaga amabwiriza yo gukumira Coronavirus kuri iki Cyumweru, yavuze ko Abadage batemerewe guhagarara mu matsinda y’abantu barenze babiri; aya mabwiriza akaba agomba kumara ibyumweru bibiri. Abadage kandi basabwe gusiga intera hagati yabo ya metero n’igice hagati y’umuntu n’undi.

Merkel abisobanura yagize ati " Ndahashimira. Ndabizi ko bisobanuye ukwitanga, binyuze ku muntu ku giti cye ndetse no mu buryo bw’ubukungu."

Yakomeje agira ati" Nakozwe ku mutima n’uko abantu benshi bari kubahiriza amategeko. Uko ni ko twerekana ko twitaye ku bantu bakuze n’abarwaye, iki cyorezo kiri kwibasira cyane. Muri make uko ni ko turokora ubuzima."

Yategetse kandi ko za resitora zijya zitanga take away (gutanga ibyo kurya abakiliya nakabijyana) gusa, mu gihe inzu zikorerwamo masaje, n’izo bashushanyirizamo tatuwaje zategetswe kuba zifunze imiryango burundu.

Ubudage Angela Merkel ayobora bufite abantu 24,806 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abishwe na yo ari 92.