APR FC: Jimmy Mulisa asanga ntawe ukwiye kumubaza ibibazo by’abakinnyi kuko akinisha umeze neza

Umutoza mukuru wa APR FC asanga adakwiue kujya abazwa ibibazo by’abakinnyi kuko akinisha umukinnyi uri kwitwara neza mu kibuga

APR FC: Jimmy Mulisa asanga ntawe ukwiye kumubaza ibibazo by’abakinnyi kuko akinisha umeze neza

Umutoza mukuru wa APR FC asanga adakwiue kujya abazwa ibibazo by’abakinnyi kuko akinisha umukinnyi uri kwitwara neza mu kibuga.

Ibi Mulisa yabitangarije itangazamakuru ubwo yabazwaga ku kibazo cya Byiringiro Lague,utarakinnye umukino wa Club African kandi yari muri Stade mu gihe byavugwaga ko arwaje umubyeyi we.

Jimmy ati: Ntimukambaze ibibazo by’abakinnyi kuko njye nkinisha abakinnyi bameze neza,naho Lague twaraganiye ambwira ko atameze neza ,turajyana abakinnyi bameze neza.

Iyi mvugo y’uyu mutoza yagaragaje ko bigoye kugira ngo ajyane Rutahizamu APR FC yifashishaga muri iyi minsi muri APR FC bigoye kuko yagaragazaga ko adakwiye kumujyana muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura wa Club African.

Hari amakuru yavugwaga ko uyu mutoza Jimmy Mulisa yagiranye ibibazo n’abakinnyi bakuru ubwo yari gutoza amavubi batarengeje imyaka 23 barimo Djabel,Kevin ndetse na Byiringiro Lague anatoza muri APR FC.

Ibi ariko umutoza yarabigaramye ndetse avuga ko Byiringiro lague yagize ikibazo cy’uko umubyeyi we arembye cyane adashobora kujya mu kibuga ngo akine,gusa icyaje gutungurana nuko uyu mukinnyi yari muri Stade ariko kureba umukino hamwe n’abandi bafana.

Uyu Mutoza udakunda kubazwa ibijyanye n’abakinnyi ndetse akenshi akundu gusubiza ko bafite ibibazo byabo byihariye ahagurukanye n’ikipe ye barekeza  muri Tunisia kureba ko basezerera ikipe ya Club African banganyirije I Kigali.