APR FC na Club African Ziguye miswi ubusa ku busa (Video)

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Club African yo muri Tunisia urangiye ikipe zombie zinganyije ubusa ku busa nta kipe ibonye igitego,umukino APR FC yari yakiriye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana ariko Club African ikinira inyuma ,APR FC nayo inyuzamo ikataka ikoresheje uruhande rw’ibumoso rwa Fitina Ombolenga.

Ibi ariko ntibyaje gutinda kuko Club African yatangiye kwataka ndetse ikagumana n’umupira cyane kurusha APR FC gusa wasangaga iyi kipe idashaka kwerekana umukino wayo wose, kuko yakinaga yifata cyane ari nako yanakiniraga inyuma kandi bakina begeranye.