APR FC ntabwo ishoboye kwikura I Bugesera

APR FC yaherukaga gutsinda Mukeba Rayon Sports ntibivugweho rumwe,kuri uyu munsi yari yerekeje mu Bugesera aho yari yagiye gukina na Bugesera FC birangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ku munsi wa Cyenda wa Shamiyona APR FC yari yerekeje i Bugesera ku kibuga kitanogeye ijisho kuko ari imbuga byarangiye itabashije kuhakura amanota 3 y'imbumbe nkuko byari bisanzwe.

Ikipe ya Bugesera FC niyo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo n'umukinnyi witwa ndabarasa ku munota wa 25,igice cya Mbere cyanaje kurangira gutyo.

Mu gice cya Kabiri APR FC nayo yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio umukino uza kurangira amanota bayagabanye.

Ikipe ya APR FC ni bwo bwa mbere yabura amanota atatu kuko mu mikino yose yari yakinnye yagiye iyabona ari imbumbe mu gihe bugesera yaherukaga kunyagirirwa i Nyamirambo aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 3-0.