APR FC yatsinze Musanze FC2-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

APR FC yatsinze Musanze FC2-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Kane kuri stade ya Kigali Nyamirambo warangiye APR FC itsinze Musanze FC 2-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Rusheshangoga Michael ku munota wa 45 w’umukino amakipe ajya kuruhuka APR ariyo iyiboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yakomeje gusatirana ariko ku munota wa 53 w’umukino Hakizimana Muhadjiri winjiye mu kibuga asimbuye Iranzi Jean Claude yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira yari yahererekanije neza na Byiringiro Lague.

APR FC nubundi yari yatsinze Musanze FC mu mukino ubanza i Musanze ibitego 2-0

Ni intsinzi yahise APR FC gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 41.

Kuri uyu wa Gatanu amakipe akurikiye APR FC ku rutonde ariyo Mukura VS iri ku mwanya wa kabiri na Rayons Sport iri ku mwanya wa gatatu araza guhura hagati yayo kuri stade ya Huye.

APR FC:

Ntwari Fiacre, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Rusheshangoga Michael, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Amran, Butera Andrew, Nshuti Dominique Savio, Iranzi Jean Claude na Byiringiro Lague.

Musanze FC :

Ndayisaba Olivier, Mbonyingabo Regis, Dushimumugenzi Jean , Munezero Fiston , Habyarimana Eugene, Nduwayo Valeur , Gikamba Ismael, Niyonkuru Ramadhan , Mugenzi Cedric Ramires , Kambale Salita Gentil na Kikunda Musombwa Patrick.