Arabiya Sawudite yemeye ko yakoze ikosa rikomeye cyane ryo kwica Khashoggi

Arabiya Sawudite yemeye ko yakoze ikosa rikomeye cyane ryo kwica Khashoggi
AP Photo

Igihugu cya Arabiya Sawudite cyatangaje ko cyakoze ikosa rikomeye mu kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi mu nyubako ya  ambassade iri i Istanbul ku murwa mukuru wa Turukiya kandi cyemeza ko ababikoze bazabiryozwa.

Mu kiganiro yahaye televiziyo Fox News yo muri Amerika, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabiya Sawudite Adel al-Jubeir yatangaje ejo ku cyumweru ko abakozi b’icyo gihugu bamwishe uwari ubayoboye atabizi kandi ko ari igikorwa cy’ubunyamaswa.

Minisitiri yihanganishije umuryango wa Khashoggi, ariko nta makuru y’uburyo yishwe aragaragazwa, n’aho umurambo we uri cyangwa niba umuhungu w’umwami Mohammed bin Salman, yarabigizemo uruhari
.